NEWS
MONUSCO iravugwaho ubugambanyi ifatanyije na FDLR

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryongeye gushinja Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) gukorana n’abarimo FDLR.
FDLR ni umwe mu mitwe igize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zimaze igihe zirwana na M23.
Impande zombi kuri ubu zimaze icyumweru kirenga zirwanira muri Teritwari ya Walikale, aho inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zimaze icyumweru kirenga zigarurira uduce dutandukanye.
AFC ku ruhande rwayo iravuga ko ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC, FDLR, SADC, Ingabo z’Abarundi, Abacanshuro b’abazungu na Wazalendo) ari ryo rikomeje kugaba ibitero mu duce dutuwe cyane zikoresheje imbunda ziremereye, ku buryo hari n’abakomereka abandi bagapfa.
Iri huriro kandi rivuga ko MONUSCO irimo guha ziriya ngabo zirimo FDLR ubufasha mu bijyanye n’ubutasi.
Riti: “MONUSCO ikomeje kugira uruhare mu makimbirane, iri kugira uruhare rutaziguye mu mirwano biciye mu gutanga ubutasi burimo guha ingabo ziri mu ihuriro amakuru y’aho ingabo za M23 ziri ikoresheje drones.”
Ni amakuru AFC ivuga ko afasha ingabo za Leta kwica no kuvana abanye-Congo mu byabo.
AFC yatangaje amazina y’abantu byibura barindwi Ingabo za Leta ya Congo zishe cyangwa zigashimuta kuva mu mpera za Nzeri uyu mwaka, ndetse n’inka zibarirwa muri 50 zibwe.
Iri huriro ryongeye gushimangira ko ritazahwema kurinda abaturage b’abasivile ndetse n’ibyabo, gusa wongera kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga ko ukeneye imishyikirano na Leta y’i Kinshasa mu rwego rwo gukemura amakimbirane bafitanye.
Kugeza ku wa Mbere imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Leta yarimo ijya mbere hafi y’agace ka Pinga ko muri Teritwari ya Walikale M23 ikomeje kugerageza kwigarurira.