Connect with us

NEWS

M23 yasabye abatuye i Bukavu kwitorera abayobozi

Published

on

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo usaba abaturage b’umujyi wa Bukavu gushyiraho “abantu b’inyangamugayo” ngo babayobore, nyuma y’uko uvuze ko “nyuma yo gutsindwa” ingabo za leta n’abafatanya na zo bahunze uyu mujyi.

Gusaba abaturage kwishyiriraho ababategeka bitandukanye n’uko uyu mutwe wagiye ubikora mu bindi bice wafashe.

Abarwanyi ba M23 baragenzura umujyi wa Bukavu kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu, nyuma y’uko abategetsi n’ingabo bahunze berekeza mu majyepfo mu bice by’ikibaya cya Rusizi no gukomeza i Uvira.

Mu itangazo rya Lawrence Kanyuka umuvugizi wa AFC/M23, yasabye abaturage “kwishyira hamwe mu matsinda yo kugenzura” kugira ngo barinde umutekano, babizeza ko AFC/M23 “izarinda abaturage ba Bukavu”.

Uruhande rwa leta ntacyo ruratangaza ku ifatwa ry’umujyi wa Bukavu. Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo ashinja u Rwanda ko ari rwo rwateye igihugu cye ruciye mu nyeshyamba za M23.

Ingabo za AFC/M23 zifata ifoto y’urwibutso n’abaturage ba Bukavu

Abategetsi b’u Rwanda bahakana ibivugwa na Kinshasa, bavuga ko iki gihugu cyafashe ingamba zo kurinda imipaka yacyo, no kukirinda inyeshyamba za FDLR bavuga ko zikorana n’ingabo za leta DR Congo, ibyo na ONU yashinje Kinshasa ariko na yo ihakana.

ONU n’ibihugu bimwe by’iburengerazuba bavuga ko abasirikare b’u Rwanda babarirwa mu bihumbi bari ku butaka bwa DR Congo bafasha M23, bagasaba u Rwanda gushyura ingabo zarwo.
Ni iki kidasanzwe mu itangazo rya M23?
Mu bindi bice M23 yagiye ifata nyuma yashyiragaho abategetsi ba gisivile bo kuhategeka.

Nyuma yo gufata umujyi wa Goma – umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, mu cyumweru gishize bashyizeho guverineri w’iyi ntara, n’abategetsi bashya ba Goma na komine ziyigize.

Bamwe mu baturage ba RD Congo banenze AFC/M23 ko mu gushyiraho abategetsi b’aho igenzura abo iha iyo myanya biganjemo Abanyecongo bo mu moko avuga Ikinyarwanda. Bamwe bayinenze ivangura, mu gihe na yo ivuga ko irwanya ivangura.

I Bukavu – umujyi ufite komine eshatu (Bagira, Ibanda na Kadutu) ukaba n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo, kugeza ubu ntibabikoze nk’i Goma, ahubwo basabye abaturage kwishyiriraho abategetsi babo.

Ntibizwi neza niba ibi bakoze i Bukavu biri mu kwirinda ko bamwe mu banyecongo bongera kubanenga ivangura, niba hari abo bazashyiraho nyuma, cyangwa hari indi mpamvu.
Basabye ingabo z’u Burundi gutaha

Hagati aho kuri uyu wa gatandatu, mu mujyi wa Bukavu haranzwe n’ibikorwa byo gusahura byibasiye ububiko bw’ibiribwa bw’ibigo by’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM/WFP hamwe n’urwengero rw’ibinyobwa ahazwi nko kuri Brasserie, nk’uko abahatuye babivuga.

Mu itangazo rya AFC/M23 basabye ingabo z’u Burundi, bavuga ko ziri mu duce twa Nkomo, Nyangezi n’ikibaya cya Rusizi gusubira mu gihugu cyabo “ako kanya”.
Uyu mutwe uvuga ko “nta mpamvu isobanura” kuba izi ngabo ziri muri DR Congo.
Ingabo z’u Burundi ziri muri DR Congo ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yumvikanyweho n’abakuru b’ibihugu byombi Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye.

Nyuma y’ifatwa rya Bukavu, ntibizwi neza ikigiye gukurikiraho.

Hagati aho ikibazo cy’intambara mu burasirazuba bwa DR Congo kiri mu biganirwaho n’inama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iteraniye i Addis Ababa none n’ejo ku cyumweru.

Imiryango y’ibihugu byo mu karere n’abahuza muri iki kibazo bakomeje kuvuga ko aya makimbirane azakemuka gusa habayeho ibiganiro by’impande zose areba

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *