NEWS
LONI yanyomoje amakuru ashinja RDF gufata ku ngufu abagore muri Centrefrique
Umuryango w’Abibumbye biciye mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), wahakanye ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bo muri kiriya gihugu, ushimangira ko uduce byavuzwe ko bakoreyemo biriya byaha zitadukoreramo.
Ku wa 16 Ukwakira ni bwo umunyamakurukazi Barbara Debout yanditse inkuru ikubiyemo ibirego bishinja ingabo z’u Rwanda ziri muri MINUSCA gufata ku ngufu abagore n’abakobwa ndetse no kubakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, ayitambutsa mu binyamakuru bya The New Humanitarian na Le Monde.
Uyu mu nkuru ye yasubiyemo ubuhamya bw’abagore batatu avuga ko basambanyijwe ku ngufu n’abasirikare b’u Rwanda, barimo uwitwa Jeanne uvuga ko yasambanyijwe yagiye kugurisha imbuto mu birindiro byazo, uwitwa Grace uvuga ko yasambanyijwe mu mujyi wa Paoua wo mu majyaruguru ya Centrafrique ndetse n’abandi bagore babiri bavuga ko basambanyirijwe ahitwa Ndassima mu bilometero bibarirwa muri 400 uvuye i Bangui.
RDF mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira yavuze ko ibi byose ari ibinyoma bitanashobora kubaho; ku mpamvu zirimo kuba uduce ingabo zayo zishinja gukoreramo ibyaha zisanzwe zitadukoreramo.
MINUSCA mu itangazo yasohoye ku wa Kane tariki ya 17 Ukwakira na yo yashimangiye ibyatangajwe n’Igisikare cy’u Rwanda, iti: “Dutangazanyije umubabaro ko izi nkuru (iya Le Monde na The New Humanitarian) twatanzeho amakuru arambuye zishyira mu majwi ingabo zitigeze zoherezwa mu duce ibivugwa ko byabaye byabereyemo”.
MINUSCA kandi yagaragaje ko abagore n’abakobwa bavuga ko bahohotewe n’Ingabo za RDF batigeze bayimenyesha ko bahohotewe, nyamara yarashyizeho ingamba zo gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina; by’umwihariko uburyo bufasha abahohoteye gutanga amakuru.
Ubu butumwa icyakora buvuga ko hagomba gukora iperereza, byagaragara ko hari abasirikare bahohoteye bariya bagore bagahabwa ibihano by’intangarugero.
Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvugizi wayo wungirije, Alain Mukuralinda, iheruka gutangaza ko ziriya nkuru zishinja ingabo z’u Rwanda gufata ku ngufu nta kindi zigamije usibye kuzisiga icyasha; nyuma y’imyaka myinshi zikora ubutumwa bwazo neza.
Alphonse Munyankindi