Connect with us

NEWS

Koreya ya Ruguru igiye gufunga inzira zose zerekeza muri Koreya y’Epfo

Published

on

Koreya ya Ruguru yamaze gufata icyemezo gikomeye cyo gufunga inzira zose zishoboka zerekeza muri Koreya y’Epfo

Inkuru dukesha bbc gahuza  koreya ivugako ifunga imihanda ni nzira ziyihuza na koreya yepfo Kuri uyu wagatatu murwego rwo gutandukanya burundu ibihugu byombi.

Igisirikare cya koreya yaruguru cyavuze ko kizatandukanya muburyo buhoraho kikanafunga umupaka wo mu majyepfo ndetse kigakomeza uburinzi bw’uturere two kuruhande rwayo.

Igisirikare cya koreya yaruguru (Kpa) cyasobanuye ko icyo cyemezo ari   “ingamba yo kwirwanaho no  gukumira intambara”, kivuga ko ari igisubizo ku myitozo y’intambara muri Koreya y’Epfo ndetse no kuba muri ako karere hakunze kuba hari intwaro za kirimbuzi za nikleyeri z’Amerika.

Iki cyemezo gifashwe nyuma yi nkuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru (KCNA), KPA aho yasabaga ingabo za koreya ya ruguru gufata ingamba zihamye zo kurinda igihugu no kongera umutekano kuburyo bunoze

Ibi bitumye ubushyamirane bwiyongera, mu gihe ubushyamirane hagati ya Koreya zombi buri ku kigero cya mbere cyo hejuru cyane kibayeho muri iyi myaka ishize.

 

ISINGIZWE ERASME DIDIER