NEWS
Kigali: Meya Dusengiyumva akimara gutorwa yahize gutera ibiti
Dusengiyumva Samuel, nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali yatangaje ko agiye gukorana n’Abajyanama b’Umujyi, bagatera ibiti miliyoni 3 bizafasha abatuye i Kigali guhumeka neza.
Dusengiyumva Samuel yongeye gutorerwa kuyobora Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, nyuma y’aho bwa mbere yari yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali tariki 15 Ukuboza 2023 asimbuye Pudence Rubingisa wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Dusengiyumva yashimiye Umukuru w’Igihugu Paul Kagame wamushyize mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bikaba byatumye atorerwa gukomeza kuwuyobora.
Uwo muyobozi yavuze ko icyo ashyize imbere ari uguteza imbere ibikorwa remezo byadindiye ariko yitsa cyane ku kubungabunga umwuka mwiza abatuye umujyi wa Kigali bahumeka binyuze mu bidukikije.
Ati: “Dufite inshingano zo kubungabunga umwuka duhumeka mu Mujyi wa Kigali. Turifuza gutera ibiti bingana na miliyoni 3 mu Mujyi wa Kigali muri iyi myaka itanu. Turifuza ko n’abaturage ufite ikibanza yagiteraho ibyatsi cyangwa se ufite ubutaka bwegereye urugo rwe akahashyira amapave cyangwa se ibyatsi.”
Yasabye abayobozi b’Umujyi wa Kigali kunoza serivisi.
Yagize ati: “Tuzafatanya dukore byinshi, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yarabigaraje ko ashaka ko Umujyi wa Kigali uhinduka. Ibyo rero kugira ngo bigerweho birasaba kwihuta, umukozi wese w’Umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’Akagali kugera ku Mujyi agomba kubigiramo uruhare”.
Dusengiyumva yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga mu kubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo kuko hari ibyo batangaje mu minsi iri imbere bigomba kunozwa ariko ubu hagiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe ndetse utazabyubahiriza azafatirwe ibihano.
Ati: “Hari Imirenge y’ibyaro itarimo nk’ibikorwa remezo bihagije, kubura amazi amashanyarazi ibyo rero twarabyumvise turimo gushaka uburyo twabyongera.”
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali uvuga ko hari imihanda irimo kubakwa n’abaturage ubwabo igera kuri 18, Meya Dusengiyumva akavuga ko bafite gahunda yo gufasha abo baturage ngo irangizwe neza.
Mu matora y’Abagize Njyanama y’Umujyi wa Kigali yabaye kuri uyu wa Kane Kanama Abagize Komite y’uwo mujyi bongeye gutorerwa kuwuyobora ndetse biyemeje gukora uko bashoboye bagateza imbere abaturage bawutuye.