NEWS
Kigali: Ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri mu kwinjira mu 2025
Umujyi wa Kigali watangaje ko ahantu hane hazaturikirizwa urufaya rw’urumuri mu rwego rwo gusoza umwaka wa 2024 no kwinjira mu mushya wa 2025.
Mu itangazo ryanyujijwe ku rukuta rwa X [Twitter], Umujyi wa Kigali watangaje ko ibi bikorwa bizabera ku i Rebero kuri Canal Olympia, Imbuga City Walk, Kigali Convention Centre no kuri Serena Hotel.
Biteganyijwe ibikorwa byo guturitsa rw’urumuri bizaba saa Sita z’ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2025.
Umujyi wa Kigali wahamagariye abawutuye kuzaseruka ari benshi bagafatanya gusoza umwaka no gutangira undi mu mahoro.