Connect with us

NEWS

Karongi: Abaturage batakambiye Hon Dr Habineza na DGPR

Published

on


Umuyobozi w’ishyaka DGPR mu KARERE ka Karongi Umurwanashyaka Olivier yatangaje ko hari bamwe mu baturage mu KARERE ka Karongi, umurenge wa Rubengera akagari ka Kibirizi, bamubwiye ko bifuza ko Dr Frank Habineza yabakemurira ikibazo cy’amazi, imisarane rusange idahari.

Mu ijambo rye, Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza asubiza ABA baturage yavuze ko bazavugurura ibitaro bya Kibuye bifite ikibazo cy’ibitanda bidahagije Aho ababyeyi bararana ku gitanda bagiye kubyara.

Dr Frank Habineza yavuze ko nibatora DGPR icyo kibazo kizakemuka ibi bitaro bikagurwa.

Ku kibazo cy’imisarane rusange, yavuze ko bazashaka ingengo y’imali, akarere kazareba ahari ikibazo nk’iki kugira ngo gikemurwe.

Ati ”  Iki kibazo ntigikwiye gukomezwa kuba ikibazo kuko kizakemurwa vuba bikozwe n’akarere.

Mu bindi byagarutsweho n’ikibazo cy’igwingira ry’abana kivugwa cyane muri aka KARERE, yavuze ko iki kibazo kiri mu bibazo ishyaka DGPR kizitaho cyane kigakemurwa burundu abaturage bakihaza mu biribwa.

Ku kibazo cy’amazi ataboneka robine zumye bayaheruka bayataha yagize ati : “ nimutugirira icyizere buri muturage wese wa Karongi azabasha kubona amazi meza byibura litiro 100 zitishyurwa ku munsi. Ibi birashoboka kuko no muri Afurika bikorwa nubwo bisaba ingengo y’imali ariko ntayo izashakwa.”

Dr Frank Habineza yashoje ijambo rye asaba abaturage ba Karongi kumutora ndetse n’abadepite b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije kugira ngo ibibazo byose bikemuke kuko bafite gahunda nyinshi nziza kuri bo. Ati ”  Mvugisha ukuri ibyo tubasezeranyije tuzabikora”