NEWS
Kamonyi: Dr. Frank Habineza yakiranywe urugwiro n’abaturage benshi
Dr. Frank Habineza yiyamamarije mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda mu kagari ka Gihara yakirwa neza ndetse abaturage bitabira ku bwinshi.
Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Kamena 2024, abakandida batandukanye ku mwanya wa perezida n’abadepite bo mu ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR), biyamamarije mu karere ka Kamonyi bageza ku baturage bitabiriye imigabo n’imigambi yabo.
Dr.Frank Habineza kandi yaje ari kumwe n’umuryango we, umugore we n’abahungu be babiri.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu benshi, aho baje kumva imigabo n’imigambi yabo. Green Party yabwiye abaturage ko hari byinshi byakozwe binyuze mu kuvuganirwa mu nteko ku buryo 70% by’ibyo bari biyemeje byagezweho.
Bakomeje bizeza abaturage ko bafite imigambi yo kugabanya umusoro utangwa n’umuguzi wa nyuma ukava kuri 18% ukagera kuri 14%, gukuraho ibigo bifungirwamo inzererezi, gukuraho igifungo cy’agateganyo no gutanga indishyi ku muntu wafunzwe igihe kinini bikagaragara ko yarenganye.
Yijeje Kandi abaturage ko azatanga icyangombwa cya burundu cy’ubutaka, gukuraho umusoro w’inzu, guhanga imirimo irenga ibihumbi 500 buri mwaka, gushyiraho ikigega gifasha Itangazamakuru, ikigega cyo gushyigikira abarokotse jenoside, kongera umushahara w’abaganga, ndetse no gushyiraho umushahara mfatizo ku bakozi bose n’ibindi.
Ku bigaragarira amaso, ni igikorwa cyitabiriwe n’abaturage benshi batuye muri aka gasantere ka Gihara.
Bamwe mu baturage bitabiriye iki gikorwa baganiriye na Rwandanews24, bavuze ko bishimiye bimwe mu byo Dr.Frank Habineza yabijeje, birimo gukuraho igifungo cy’agateganyo, guca ibigo bifunga inzererezi, kugabanya umusoro n’ibindi.
Kanamugure Emmanuel yagize ati ” ngewe rwose nishimiye ashaka kugabanya imisoro kuko ni myinshi. Kandi na biriya bigo bifunga abantu buri kanya bikurweho rwose.”
Uwizeyimana Mediatrice ati ” kuba yavuze ko azatugaburira buri munsi Sinzi aho azabikura. Gusa Nishimiye ko yavuze ko yakuraho umusoro ku butaka. Ikindi Nishimiye, ni uko yavuze ko azatuma ufite mituweli agura imiti muri farumasi kuko rwose hari igihe bitugora ugasanga bakwimye imiti bakagutegeka kujya kuyigurira kandi ntamafaranga ufite, ndetse waratanze mituweli ngo ikigoboke.”
Green Party umunsi wa gatatu wo kwiyamamaza urakomereza mu ntara y’iburasirazuba mu turere twa Ngoma na Kayonza.
Amatora ya Perezida n’Abadepite azaba taliki ya 14 na 15 Nyakanga 2024. Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryatanze umukandida ku mwanya wa perezida ariwe Dr. Frank Habineza n’abadepite 50.