Connect with us

NEWS

Jari na Rebero hagiye guterwaho ibiti bisaga miliyoni

Published

on

Hagamijwe gukaza ingamba zo kwirinda isuri no kongera umwuka mwiza mu mu mujyi wa Kigali, hagiye guterwa ibiti ku musozi wa Jali mu Karere ka Gasabo, uwa Kigali mu Karere ka Nyarugenge n’uwa Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Kubera ibikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubwubatsi byagiye byigarurira imyanya yakabayemo amashyamba kuri iyi misozi, byongereye ibyago by’ibiza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje ko ubuso bungana na hegitari 2.328 ku Musozi wa Jali, hegitari 1.658 ku Musozi wa Kigali na hegitari 1.350 ku Musozi wa Rebero, buri mu cyiciro cy’ahashobora kwibasirwa n’ibiza bityo hakwiye kugira igikorwa.

Inzobere mu bijyanye n’ibidukikije zigaragaza ko ahantu hari ibyago byo kwibasirwa n’ibiza, ari ahafite ubuhaname buri hejuru ya 30%.

Ubu inzego zibishinzwe ziri gukora inyigo yo kumenya ahantu nyirizina ho gutera amashyamba kuri iyi misozi, n’ubwoko bw’ibiti bihakwiriye.

Kubura ibiti bihagije kuri iyi misozi byatumye igira ibyago byo gutakaza ubutaka bikanatera imyuzure, bigenda bigira ingaruka ku duce nka Nyabugogo, Gatsata n’Umugezi rwa Nyabarongo, hadasigaye n’iyangirika ry’imitungo y’abaturage bakorera hafi aho ibarirwa muri za miliyoni.

Ubushakashatsi bw’Ikigo gikora Ubushakashatsi n’Isesengura rya Politiki [IPAR-Rwanda], bwagaragaje ko ibikorwa by’ubucuruzi bikikije Umugezi wa Nyabugogo, Gatsata, n’ahandi hahurira amazi menshi muri Kigali, bishobora gukomeza guhura n’ingaruka zayo mu gihe hatagize igikorwa vuba.

Ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuzure ku bucuruzi buto muri Kigali, bwagaragaje ko buri mwaka bugerwaho n’igihombo cya miliyoni zirenga 178 Frw mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Abaturage 360 bacuruza ibikoresho by’imodoka, ibiribwa, n’ibicuruzwa bisanzwe ni bi bakoreweho ubu bushakashatsi. Hagaragaye ko 74% by’ubucuruzi bwagizweho ingaruka n’imyuzure bugira igihombo, kuko bisaba aba bacuruzi kugurisha ibicuruzwa byangiritse.

Mu rwego kandi rwo guhangana n’ikibazo cy’imyuzure, Umujyi wa Kigali watangije gahunda y’imyaka itanu yo gutera ibiti, izwi ku izina rya ‘Igiti cyanjye’.

Intego ni ugutera ibiti miliyoni eshatu mu bice by’imijyi birimo ingo z’abaturage, pariki, ubusitani, inkengero z’imihanda no mu mashyamba yangiritse.

Uretse kugabanya imyuzure, gutera ibiti byinshi bizafasha gukomeza ubutaka no kugabanya isuri n’ibyangizwa n’amazi y’imvura mu bice bya Gikondo, Gatenga, Kimisagara, Cyahafi, na Nyabugogo.

Dusengiyumva Samuel, umuyobozi w’umujyi wa Kigali aherutse kubwira itangazamakuru ko iyi gahunda ifite n’inyungu rusange ku bidukikije.

Ati “Dufite inshingano zikomeye zo gusigasira umwuka mwiza mu Mujyi wa Kigali aho ubuziranenge bwawo bugenda bugabanyuka. Dufite ingamba zitandukanye zirimo gutera ibiti miliyoni eshatu nk’uburyo bwo gucunga amazi y’imvura, no kuzamura ireme ry’umwuka duhumeka.”

Uretse iyi gahunda yo gutera ibiti miliyoni eshatu, umujyi unateganya ko buri rugo rugomba kuba rufite byibuze ibiti bitanu by’imbuto

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *