Connect with us

NEWS

Imyitwarire mishya iranga umuntu utangiye gutunga amafaranga menshi

Published

on

Kugira amafaranga ntibituruka ku mahirwe ubuzima butanga gusa, ahubwo ni n’amahitamo ugira, imyitwarire yawe ndetse n’icyo ushaka kugeraho. Uko imyaka y’amavuko yiyongera, ibidutwara amafaranga birahinduka, bikava ku gusesagura bikaba gushora ahafite inyungu ndetse usanga abenshi imyitwarire yabo ihinduka.

Abarushaho kugira amafaranga uko imyaka yiyongera, batangira kugira indi myitwarire iganisha ku kugira iterambere, ibitekerezo byagutse no kunoza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Gutekereza kabiri mbere yo gusohora amafaranga ni kimwe mu bihinduka ku muntu, akava mu byo gutekereza inguzanyo y’inzu n’imodoka, agatangira guteganyiriza amashuri y’abana n’uko azabaho mu zabukuru. Iyi mitekerereze ni yo ituma atangira gutekereza kabiri ku mafaranga yose agiye gusohora, no kumenya neza niba koko ari ngombwa.

Hafi y’ibintu byose atangira ku bibarira mu nyungu, akibaza kuri buri kintu niba koko ari ingenzi, akareba no kucyo bizamumarira ejo hazaza.

Kwizigamira ni umuco ukunze kuranga abantu benshi bari kugana mu nzira y’iterambere. Ntibigendera kuba uzigama amafaranga menshi mu mwanya umwe. Bisaba kwihanagana no kumenya icyo ushaka mu buzima.

Kugira amatsiko yo kwiga ibintu bishya na byo ni bimwe mu bibaranga. Ibi kandi ntabwo ari ukugira ubumenyi gusa ahubwo harimo no kugira amatsiko, kugira ubwonko bwagutse no kugira ubushake bwo kubaza cyane ku kintu batumvise. Gusa iyi myitwarire ntigaragara ku bijyanye n’amafaranga gusa ahubwo ni ibintu byose.

Abageze muri iki gihe bitondera cyane aho bagiye gushora amafaranga kuko baba basobanukiwe neza ko uko bashoye, bigira icyo byongera cyangwa bikagabanya ku ntego zabo bateganyamo iterambere rirambye ry’ejo hazaza habo.

Kwakira igihombo babyumva vuba kuko bazi ko urugendo rwo kubona amafaranga rurimo ibyiza n’ibibi kandi ko atari inzira igororotse. Barushaho gusobanukirwa iki kibazo, bakumva neza ko guhomba ari kimwe mu bigize urugendo rwo kugera ku ntego zabo.

Ntibabifata nk’inzitizi bahuye na zo ahubwo bumva ko ari amahirwe yo kwiga, gukura mu mikorere yabo ndetse bakumva ko ikintu cyose kigira umusaruro wacyo.

Kugira Ubuntu bitangira kuba ubuzima bwabo bwa buri munsi. Gusangira ibyo bafite bumva ko atari igikorwa cy’ubuntu gusa ahubwo ko ari ikintu cy’ingenzi mu rugendo rwabo, kuko bumva ko amafaranga atari ayo gutunga no gucuruza gusa.

Gutanga si ugusesagura ahubwo ni ugutekereza ku bandi no kumva hari icyo wakora kugira ngo ubafashe cyangwa ubakorere ikintu cyiza.

Kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’abantu barushaho kugira amafaranga menshi uko bagenda bakura ni gahunda y’igihe kirekire. Nubwo ari ngombwa gucunga amafaranga ya buri munsi, ni ngombwa kandi kugira igitekerezo cy’ejo hazaza. Ibi bikubiyemo gushyiraho intego nziza z’amafaranga no gushyiraho gahunda n’uburyo buzakoreshwa kugira ngo zigerweho. Ntibateganya ibijyanye n’amafaranga gusa ahubwo bateganya ibintu byose by’ejo hazaza.

Umuco wa nyuma ukunze kugaragara kuri aba bantu harimo gusobanukirwa imyitwaririre, imyifatire ndetse n’ibitekerezo byabo. Bamenya aho bafite intege nke mu bijyanye no gucunga, gukoresha amafaranga no kumenya aho kuyashora, bakumva uko bagomba uko bagomba gukosora amarangamutima abatera gufata ibyemezo bitari ngombwa.