Sports
Ibintu bitatu Eric Ten Hag yasabye Man U mbere yo gusinya andi masezerano
Umutoza Erik Ten Hag arashaka kwihagararaho mbere y’uko asinya amasezerano mashya muri Man United yashatse kumwirukana hanyuma ikisubiraho.
Manchester United yahisemo gukomezanya n’uyu muholandi,nyuma y’uko inaniwe kubona undi mukandida uyibereye.
Amakuru yavugaga ko Ten Hag azirukanwa nubwo yatwaye FA Cup ndetse nawe yari abyiteguye cyane ko ubuyobozi bwavuganye n’abandi batoza badafite akazi nka Thomas Tuchel na Mauricio Pochettino.
Mbere yo kongera amasezerano,Ten Hag yasabye ibintu bitatu ashaka ko iyi kipe ye imwemerera.
Uyu mutoza w’imyaka 54 ntabwo ashaka gutegekwa n’umuyobozi wa Tekinike,Jason Wilcox,ibijyanye n’uburyo ikipe igomba gukina cyangwa se uko akinisha abakinnyi be.
Ibi bije nyuma y’uko bivuzwe ko uyu muyobozi mushya wa tekinike yamusabye gukinisha Bruno Fernandes ku busatirizi [nimero icyenda] batsinda Man City ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa FA Cup.
Icya kabiri Ten Hag yasabye nuko umukinnyi Jadon Sancho atagaruka mu ikipe ya mbere keretse amusabye imbabazi ko yamwise umubeshyi mu mwaka w’imikino ushize.
Uyu mutoza kandi ngo arashaka ko umutoza we wungirije Benni McCarthy ahabwa amasezerano mashya kuko asanzwe agiye kurangira.
Ten Hag arashaka ko ibi bintu bitatu abanza kubyemererwa mbere y’uko ashyira ikaramu ku masezerano mashya y’imyaka itatu yiyongera kuri umwe asigaranye.