NEWS
Hatanzwe ikiruhuko mu minsi y’Amatora
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko ku wa 15 na 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’ikiruhuko rusange, mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Amatora rusange:
- Ku wa 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazatora Perezida wa Repubulika hamwe n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abigenga.
- Ku wa 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y’ibyiciro byihariye, harimo Abadepite 24 bahagararira abagore, babiri bahagararira urubyiruko, ndetse n’umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.
Ibyiciro byihariye:
- Abagore: Abatora ni abagize komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu, abagize inama njyanama z’imirenge igize ifasi itora, n’abagize Inama Njyanama z’uturere tugize Intara.
- Abafite ubumuga: Abatora ni komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku rwego rw’Igihugu, n’abahuzabikorwa b’Inama y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rwa buri murenge.
- Urubyiruko: Abatora ni abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Imyanya ihatanirwa:
- Abakandida depite 589 bahatanira imyanya 80 mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
Igihe cy’itangazwa ry’ibyavuye mu matora:
- Ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga 2024.
- Ibyavuye mu matora bizatangazwa ku buryo bwa burundu bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Ibi biruhuko bizafasha Abanyarwanda kuzuza inshingano zabo mboneragihugu mu bwisanzure no mu buryo buboneye, bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiyoborere myiza mu Rwanda.