Connect with us

NEWS

Gen  James Kabarebe  yamennye ibanga  ryafashije ingabo z’u Rwanda gutsinda intambara y’abacengezi

Published

on

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko intambara y’abacengezi yatangiriye mu Majyaruguru y’u Rwanda ishyigikiwe n’abaturage, ariko abinjijwe mu gisirikare bavanywe mu gicengezi bafatanyije n’ingabo z’Inkotanyi bararwana ndetse batsinda intambara.

Intambara y’abacengezi yabaye kuva mu 1997 kugeza mu 1998 ariko yashyizweho akadomo neza mu 2000.

Yari yiganjemo abahoze mu Ngabo zari iza Leta ya Habyarimana, EX FAR, Interahamwe zari zimaze guhungira mu mashyamba ya Zaïre (ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC) n’abandi barimo urubyiruko rwo mu Majyaruguru n’Iburengerazuba rwinjijwemo ingengabitekerezo mbi.

(Rtd) Gen James Kabarebe ngo kuvanga RDF n’abacengezi byatumye intambara y’abacengezi irangira

Minisitiri Gen (Rtd) James Kabarebe ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo ku Bumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda yo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, yagaragaje ko intambara y’abacengezi yatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse abaturage bari bayishyigikiye ariko nyuma baza guhindukira baba ari na bo bayirangiza.

Ati “Intambara y’igicengezi buriya yatangiriye mu Majyaruguru, ni bo bayitangije ariko icyo navuga ni uko abantu bo mu Majyaruguru nibo barangije intambara y’igicengezi,”

“Barayitangiye barayishyigikira barangije ubwabo barayirwana barayitsinda. Byagiye kugera mu 1999 icyo gihe ingabo z’igihugu zari ibihumbi 52, tugiye kureba mu mibare dusanga urubyiruko rwari abacengezi n’abari abasirikare ba kera bamaze kwinjizwa mu ngabo dusanga ari ibihumbi 36.”

Gen (Rtd) Kabarebe yahamije ko abacengezi bari bahanganye n’Ingabo za Leta bari biganjemo urubyiruko rukomoka mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Ni ukuvuga ko mu 1999 abasirikare bari aba kera ushyizemo n’abacengezi mu mibare baruse abasirikare b’inkotanyi. Abo ngabo hamwe nibo barwanyije igicengezi baragitsinda.”

Yavuze ko kugira ngo iyo ntambara bayitsinde byaturutse buyobozi bwiza na politike nziza ireba kure ikavuga ngo “aba bana mureba b’abacengezi ntabwo ari bo kibazo, aba ni abana bashukwa, abababashuka ni abayobozi bafite ingengabitekerezo.”

Yasobanuye ko mu gihe bavangaga abavuye mu gicengezi n’ingabo z’igihugu, Perezida Kagame yaberetse ko mu gihe abo bana bazaba bananiwe igisirikare ikibazo kizaba kiri mu babayoboye.

Ati “Perezida wa Repubulika, tujya kubavana mu gicengezi tukabazana tukabashyira mu gisirikare, yaravuze ngo ‘aba bana ntabwo ari babi, nibananirwa gukora igisirikare ni mwe muzaba mubaye babi ntabwo ari bo’.”

Yavuze ko igihe cyose abaturage baba ari abantu beza ahubwo bagashukwa n’abayobozi bafite ingengabitekerezo mbi, yongera gushimangira ko intambara y’abacengezi yashyigikiwe “n’abaturage ariko itsindwa n’abaturage. Abaturage ni bo bayirangije bafatanyije n’ingabo.”

Imbarutso y’ubumwe ni ukuvanga ingabo

Mu bihe bitandukanye Gen (Rtd) James Kabarebe yagarutse ku basirikare ba Ex-FAR 1500 binjijwe mu ngabo z’u Rwanda nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa tariki 4 Nyakanga 1994.

Abitabiriye ibiganiro bakurikiranye n’amatsiko menshi ibiganiro bya Gen James Kabarebe

Yahamije ko icyo gikorwa cyo kuvanga ingabo muri ibyo bihe bya mbere ari cyo cyabaye imbarutso y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bose.

Ati “Icyemezo cyafashwe na Perezida wa Repubulika nyuma y’aho ingabo zatsindiwe zari zishyigikiye Jenoside zari zifatanyije n’Interahamwe zica abaturage zigahunga zikajya muri RD Congo, abatarahunze uwo munsi tariki 4 Nyakanga barenga 1500 ntibahunge bakahasigara umunsi basanga Inkotanyi, Perezida wa Repubulika akavuga ati nimubakire, kandi nimubinjize mu ngabo. Icyo ntabwo cyari igikorwa kuri uwo mwanya cyari gukorwa na buri muntu wese, natwe abari mu Nkotanyi ntabwo ari uko twabyumvaga.”

Abasirikare ba Ex-FAR binjijwe mu ngabo z’igihugu barekewe amapeti bari bafite ndetse abafite ubushobozi bahabwa imyanya y’ubuyobozi ijyanye na bwo.

Gen (Rtd) James Kabarebe yavuze ko kwemera urugendo rw’ubumwe byaturutse ku gushyira imbere urukundo rw’igihugu kuko ukurikije uko urugamba rwari rumaze imyaka ine rwari rumeze “Nta rukundo rwari ruhari, nta n’icyagaragazaga ko hagomba kubaho ubwumvikane ariko icyasumbaga byose ni igihugu. Ntabwo ari imijinya mufitanye, ntabwo ari uko mutabana, nimutabana se igihugu kirajya hehe? Kiraba icya nde?”

Yasabye abanya-Burera gushyira imbere imyumvire myiza no kutazatuma ibyo igihugu cyagezeho bisenyuka.

Yanavuze ko ibyagezweho mu myaka 30 ishize bitanga icyizere ko u Rwanda ruzatera imbere nk’uko ibindi bihugu byabigezeho, rukaba igihugu gikize.