Hagiye gutezwa cyamunara undi mutungo w’umuryango wa Rwigara

Umuhesha w’inkiko w’umwuga Vedaste Habimana yongeye guhamagarira ababishoboye kugura muri cyamunara umutungo utimukanwa wo kwa Nyakwigendera Assinapol Rwigara. Uyu mutungo uherereye mu mujyi wa Kigali. Aravuga ko agamije gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko bitegeka uruganda rw’itabi rwa Nyakwigendera kwishyura umwenda rubereyemo banki y’ubucuruzi ya COGEBANK. Ni ku nshuro ya Kabiri umuhesha w’inkiko ashyize hanze itangazo […]

Continuer la lecture

Umunyamakuru Nkundineza yakatiwe

Umunyamakuru wari umaze kwamamara kuri you Tube avuga ku nkuru z’ubutabera, Jean Paul Nkundineza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 100. Urukiko rwashinje uyu munyamakuru gutukira mu ruhame Mutesi Jolly no kumutesha agaciro muri rubanda hashingiwe ku makuru yatanze mu rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bigize icyaha cyo gutoteza […]

Continuer la lecture

Minisitiri Ngirente yavuze ko Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere wa kaminuza bazajya biga indimi

Minisitiri w’Intebe,Dr. Ngirente Édouard ,yavuze ko umunyeshuri wa Kaminuza y’u Rwanda icyo yaba yiga cyose azajya yiga n’indimi kugira ngo azabashe gusobanura ibyo yize. Ministiri w’Intebe yabivuze ubwo yagezaga ku nteko ishingamategeko y’u Rwanda imitwe yombi, ibyo Guverinoma yakoze kuva 2017 mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu nzego zose. Yanavuze ko havuguruwe porogaramu z’amasomo zo […]

Continuer la lecture

Abagore bashinjwa kuzomera umugore wa perezida barekuwe

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byavuze ko abagore icyenda bari batawe muri yombi muri icyo gihugu bashinjwa kuzomera (gukomera) umugore wa perezida bakuriweho ibirego Ibyo birego byakuweho bitegetswe na Auxillia Mnangagwa, umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, nkuko amakuru abivuga, asubiramo amagambo ya George Charamba, umuvugizi wa perezida. Charamba yasubiwemo agira ati: “Umugore wa perezida hamwe n’umukuru […]

Continuer la lecture

Naretse wari ufungiye ibyaha bya jenoside yaguye muri gereza

Fabien Neretse wari ufungiye mu Bubiligi ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu, yaguye muri gereza yo muri icyo gihugu aho yari amaze imyaka itanu afungiye. Mu 2019 nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Bruxelles rwategetse ko Neretse Fabien afungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Amakuru yatanzwe n’umuryango we, […]

Continuer la lecture

Menya impamvu Perezida Kagame mu muhango wo kwinjiza ba Ofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako yahisemo uyu ngo abe ariwe bifotozanya?

Abantu benshi bati mu muhango wo kwinjiza ba Ofisiye 624 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako kuki President Kagame yahisemo uyu ngo abe ariwe bifotozanya?. Kuva mu mwaka wa 2000, utegurwa kuba Ofisiye (Cadete officer) agahiga abandi mu mwaka wa cadet course ahabwa ribbon y’uwahize abandi. Ribbon ni ako kantu yambaye. Mbese […]

Continuer la lecture

Umupolisi yarashe umugabo washakaga ku mutema

Uyu mugabo wari wikoreye inka yabazwe bikekwa ko ari iyo yari yibye, yarasiwe mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gushaka gutema umupolisi. Ibi byabaye mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ahagana saa kumi n’imwe n’igice, mu Mudugudu wa Kiduha mu Kagari ka Kibaga mu Murenge […]

Continuer la lecture

Akarasisi bwa mbere kabaye mu Kinyarwanda abasirikare basaga 624 binjiye muri RDF {AMAFOTO}

Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mata 2024, ubwo abasirikare b’Abofisiye 624 basoje amasomo n’imyitozo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cya Gako, umwiyereko k’akarasisi k’aba basirikare, byakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa. Yaba abari bayoboye uyu mwiyereko wa gisirikare ndetse n’aka karasisi, bavugaga amagambo yose mu Kinyarwanda, ndetse n’abamwikiriza bose, bakamwikiriza mu Kinyarwanda, ariko mu ijwi […]

Continuer la lecture

Perezida Tshisekedi umaze icyumweru atagaragara uburwayi bwe bukomeje kugirwa ibanga

Perezida Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nanubu ntaragaragara mu ruhame, ndetse aho aherereye hakomeje kuba ibanga. Mu cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitamenyekanye. Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali, gusa nyuma iza kuvuguruza ayo […]

Continuer la lecture

Gen (Rtd) Fred Ibingira yasubije abigamba gushaka gufata u Rwanda

Gen (Rtd) Fred Ibingira yatangaje ko umutekano w’igihugu urinzwe ku buryo abahora bavuga ko bashaka gufata igihugu badateze kubigeraho, ko gufata u Rwanda atari nko gufata ihene Gen (Rtd) Ibingira yavuze ko kuva mu gihe cy’Abacengezi, hari abahoze bavuga ko bashaka gufata igihugu batangiza intambara bashaka gukomeza umugambi wa Jenoside bari batangiye ariko intambara barayitsindwa. […]

Continuer la lecture

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho Karemera Karemera Frodouald wa MDR-Power yahamagariye buri Muhutu gukora Jenoside, ndetse uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni agategeka ko ingabo zayo ziva mu Rwanda. Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994. Leta y’abicanyi yari […]

Continuer la lecture