Imitungo ya Nsabimana Jean uzwi nka Dubai igiye gufatirirwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwanyaga imitungo ye kuko ituruka ku cyaha. Iburanisha ryo kuwa 26 Mata 2024, ryaranzwe n’impaka z’urudaca ku mpande zombi. Ryatangijwe n’impaka z’uruhande rwunganira Nsabimana Jean rwagaragaje inzitizi zishingiye ku ifatirwa ry’imitungo ye rwagaragaje ko ritakurikije amategeko. Me […]

Continuer la lecture

DR Congo yihanije Apple inayisaba ibisobanuro ku ‘mabuye y’amaraso’ ishinja kugura n’u Rwanda

Leta ya DR Congo ivuga ko, ibicishije ku banyamategeko b’i Paris, London na Washington yahaye ububasha, yihanije kandi isaba ibisobanuro mu gihe ntarengwa uruganda rwa Apple n’ibigo byayo mu Bufaransa ibashinja kugura ‘amabuye y’amaraso’ n’u Rwanda ivuga ko ava mu burasirazuba bwa Congo mu buryo butemewe n’amategeko. Mu itangazo, leta ya Kinshasa ivuga ko Apple […]

Continuer la lecture

Guverinoma yemereye abantu gukorera perimi hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya “automatique”. Ibinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko “hashingiwe ku myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye uyu munsi, abantu bazaba bemerewe gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe […]

Continuer la lecture

Amayobera ku rupfu rw’umwarimukazi wiyahuye

Nayigizente Gilbert, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa  Muhura  avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga. Urupfu rwe rwabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Mata 2024, ndetse akaba yarashyinguwe […]

Continuer la lecture

Kamanyinya katumye abarwanyi ba Wazalendo basubiranamo bararasana karahava

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 24 Mata 2024, habaye imirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo, mu bice byo muri Teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru yavuze ko iyi mirwano ikaze yo gusubiranamo kwa Wazalendo yabereye mu gace ka Kabondozi, aho amatsinda abiri y’abagize uwo mutwe […]

Continuer la lecture

Abakobwa bakora ubujura bitwaje imihoro batawe muri yombi

Mu mukwabu ukomeye wakozwe n’inzego z’umutekano ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, itsinda ry’amabandi yamburaga abaturage mu Mujyi wa Muhanga yitwaje imihoro ryatawe muri yombi. Iri tsinda rigizwe n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa batangira abaturage mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga bakabambura ibikoresho n’amafaranga bafite. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko hamaze gufatwa abagera […]

Continuer la lecture

Kimisagara hagaragaye umugabo wapfuye amanitse mu giti yambaye ubusa

Mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara Akarere ka Nyarugenge, hagaragaye umugabo wapfuye amanitse giti ndetse yambaye ubusa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2024, nibwo uyu murambo w’uyu mugabo wagaragaye umanitse mu mugozi mu giti giherereye hagati y’ingo ziri mu Mudugudu wa Birama mu Kagari ka Kimisagara. Nyakwigendera […]

Continuer la lecture

Abarenga 100.000 bimuwe kubera imvura

U Bushinwa bwimuye abantu barenga 100.000 kubera ko imvura idasanzwe ikomeje kwibasira Intara y’amajyepfo ya Guangdong. Kuri uyu wa kabiri,Tariki ya 23 Mata 2024, abayobozi batanze impuruza kuri iyi mvura ndetse no mu minsi itambutse imvura yateje umwuzure yahitanye abantu bane abandi 10 baburirwa irengero. Imvura idasanzwe yaguye muri Guangdong, bituma Leta iburira ko hashobora […]

Continuer la lecture

Abagwiriwe n’ikirombe bavanywemo bapfuye

Uwakuwemo mbere yaje kugwa kwa muganga akaba yaritwaga Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko. Bamukuye mu kirombe yanegekaye ajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) agezeyo ahita yitabimana. Bagenzi be babiri aribo Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43 y’amavuko na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 y’amavuko nabo bavanywemo bapfuye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandera Innocent yabwiye UMUSEKE […]

Continuer la lecture

RCS yavuze ku bacungagereza bari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Kuri uyu waMbere tariki ya 22 Mata 2024,hamenyekanye amakuru avuga ko hari abacungagereza n’abayobozi babo batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubera ko bafungiwe ubusa mu gihe kigera ku mezi atanu. Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hari abakozi bayo bari gukurikiranwa bitewe n’amakosa bakoze mu kazi, agaragaza ko ari […]

Continuer la lecture