Ibyo RPF Inkotanyi izageza ku baturage mu myaka 5 mu bukungu

Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko uzakomeza gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere, hagamijwe iterambere rirambye rishingiye ku ishoramari, ubumenyi, umutungo kamere, n’ikoranabuhanga rigezweho. Inkingi z’Iterambere: Ubuhinzi n’Ubworozi: Kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa. Kongera agaciro n’ubwiza bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Gushyira imbaraga mu guteza imbere […]

Continuer la lecture

Frank Habineza ari kwiyamamaza nyagatare uko kwiyamamaza byagenze {AMAFOTO}

Rwanda news 24 iguhaye ikaze kuri Site ya Mimuri mu Karere ka Nyagatare, Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Nyagatare. Dr Frank Habineza yatangiye agaruka kuri gahunda bari bafite yavuze ko muri 2018 atorerwa kujya mu nteko yari yavuze ko […]

Continuer la lecture

Uwapfiriye mu Muvundo w’Abaje mu Kwiyamamaza cya Perezida Kagame Yashyinguwe mu Cyubahiro n’abarimo abayobozi bakomeye {AMAFOTO}

Ahishakiye Mutoni, umunyamuryango wa RPF Inkotanyi w’imyaka 18, yashyinguwe ku irimbi rusange rya Rugerero. Yitabye Imana mu muvundo wabaye ku itariki ya 23 Kamena 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu. Mu muhango wo kumusezeraho no kumushyingura, hari higanjemo abasenateri barimo Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene na Senateri Mureshyankwano, […]

Continuer la lecture

Imbamutima z’Aborozi: Uburinganire n’Ubwuzuzanye nk’Intwaro y’Iterambere

Aborozi b’inka bo mu Turere twa Nyagatare, Musanze na Ruhango bemeza ko inyigisho ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango byabahinduriye ubuzima bikabafasha kugera ku iterambere. Niyonzima Eric n’umugore we Nyiramana Jacqueline bo mu Murenge wa Kinigi bavuga ko mbere yo kwiga uburinganire n’ubwuzuzanye bahoraga mu mirwano, ariko ubu babanye neza kandi batera imbere. Izi nyigisho zitangwa […]

Continuer la lecture

Abasirikare b’u Burundi banze kurwana na M23 bakatiwe

Urukiko rwo mu Burundi rwakatiye abasirikare 272 igifungo cy’imyaka 30 kubera kwanga kurwana n’umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Icyemezo cyo kohereza aba basirikare muri RDC cyashingiye ku masezerano ba Perezida b’ibihugu byombi bagiranye muri Kanama 2023. Aba basirikare boherejwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho umutwe wa M23 wabiciye benshi, […]

Continuer la lecture

Marie Gorethi Yafashwe ni inda ari kwamamaza Paul Kagame

Kamugisha Marie Gorethi, utuye mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, yabyaye nyuma yo gufatwa n’inda ari ku kibuga cyo ku Mubuga mu Murenge wa Shyogwe, aho yari yagiye kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame. Igitangaje ni uko yabyariye mu nzu y’ababyeyi igezweho bubakiwe na Perezida Kagame. […]

Continuer la lecture

Kenya: Abigaragambya batwitse inteko ishinga amategeko

Kuri uyu wa kabiri, urubyiruko rwigaragambya muri Kenya rwinjiye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya mu murwa mukuru, Nairobi, nyuma yo kurusha umurindi abapolisi. Amashusho ya televiziyo yagaragaje umwotsi mwinshi hafi y’iyi ngoro, n’urusaku rw’amasasu mu gihe abapolisi bageragezaga gusubiza inyuma abigaragambya. Amashusho y’imyigaragambyo Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye urubyiruko rurimo gushwanyaguza ibintu mu […]

Continuer la lecture

Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Kirehe

Ku munsi wa kane w’igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, Dr. Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), yakomereje ibikorwa bye mu Karere ka Kirehe. Yakiriwe n’imbaga y’abaturage muri santere y’ubucuruzi ya Nyakarambi, aho yari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste. Imigabo n’Imigambi […]

Continuer la lecture

MONUSCO irafunga ibiro byayo i Bukavu uyu munsi menya impamvu

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri DR Congo, ku wa kabiri zafunze icyicaro cyazo mu mujyi wa Bukavu, muri gahunda ikomeje yo kuva muri iki gihugu mu byiciro. Ubwo yari mu ruzinduko i Goma mu mpera z’icyumweru gishize, Bintou Keita, ukuriye MONUSCO, yagize ati: “Ubu ntitugikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, ariko turacyafite inshingano zo gusohoza […]

Continuer la lecture

Abanyarwanda ni intare ziyobowe n’intare -Perezida Paul Kagame uko kwiyamamaza byagenze {AMAFOTO}

Rwanda news 24 iguhaye ikaze kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge, aho Umuryango FPR Inkotanyi ukomereza ibikorwa byawo byo kwamamaza Chairman akaba n’Umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nyakubahwa Perezida Kagame akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza i Nyamirambo Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kamena 2024, ni umunsi wa kane wo […]

Continuer la lecture

Umwihariko imodoka Perezida Kagame ari gukoresha mu kwiyamamaza ifite

Nyakubahwa Perezida Kagame ari kujya kwiyamamaza hirya no hino yitwaye mu modoka nziza cyane kandi yihariye yitwa “Armored Urban Land Rover Defender 110” – ya 2023/2024. Iyi modoka aguze vuba, iri mu zikunzwe n’abakomeye kubera ubushobozi ifite bwo kurira imisozi n’umuvuduko wayo. Nyuma yo kuyigura, Perezida Kagame yayishyizemo ikoranabuhanga ryihariye rituma iba igitangaza kurushaho. Ikigo […]

Continuer la lecture