Louise Mushikiwabo umudari yahawe umudari n’umuperezida ukomeye i burayi

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie), Louise Mushikiwabo yahawe umudari na Perezida wa Romania, Klaus Iohannis, uyu umudari w’icyubahiro ufite ishusho y’inyenyeri uzwi nka ‘Etoile de Roumanie’. Uyu mudari yashyikirijwe Mushikiwabo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Romania, Luminita Odobescu, ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, mu birori byabereye i Paris mu Bufaransa. […]

Continuer la lecture

Urukiko rw’Ikirenga rwagize Trump umwere ku bikorwa yakoze nka Perezida wa Amerika

Donald Trump, wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahuye n’ibibazo by’ubucamanza byaturutse ku birego bimushinja gushaka guhirika ubutegetsi mu mwaka wa 2020 nyuma yo gutsindwa amatora. Trump yashinjwaga gushishikariza abayoboke be kwigabiza Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku itariki ya 6 Mutarama 2020, mu rwego rwo kuburizamo ibikorwa byari bigamije kwemeza ibyavuye mu matora […]

Continuer la lecture

Ibyo wamenya ku ngano y’umushahara n’andi mafaranga abasirikare ba RDF bagenerwa

Iteka rya Perezida wa Repubulika Nº 044/01 ryo ku wa 14 Gashyantare 2020, rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda, rikagena ibijyanye n’umushahara umusirikare ahabwa ndetse n’andi mafaranga n’ibindi agenerwa mu gihe bibaye ngombwa. Umutwe wa gatandatu w’iri teka uragira uti: “Umushahara n’ibindi bigenerwa abasirikare,” bigasobanurwa kuva mu ngingo ya 86 kugeza mu ya 96 ya […]

Continuer la lecture

Gushyira Agronome ku kagari imwe migambi mishya ishyaka DGPR rizaniye abanyarwanda nirimara gutorwa

Umuyobozi w’ishyaka rigamije Demokarasi no kurengera ibidukikije Hon Dr Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu murenge wa Tyazo ahazwi nka Kanjongo mu KARERE ka Nyamasheke ko nibamutora bagatora n’abadepite b’iri shyaka ko service zimwe na zimwe zibarizwa ku murenge zizamanurwa ku kagari. Ni mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa 10, iri shyaka DGPR ryakorewe […]

Continuer la lecture

Nyuma y’uko abigaragambya banze umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro yahinduye undi muvuno

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko iki gihugu kigomba kuguza amafaranga menshi kugira ngo guverinoma ikomeze yiyubake nyuma y’uko abigaragambya banze umushinga w’itegeko ryo kuzamura imisoro. Ibi Ruto yabivuze nyuma y’uko yari yasezeranyije gukuraho uwo mushinga w’itegeko nyuma y’imyigaragambyo yari yigabije inteko ishinga amategeko muri Kenya. Kubera izo mpamvu, Ruto yavuze ko Kenya igomba […]

Continuer la lecture

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara lisiti y’abemerewe gutora biyandikishije kuri lisiti y’itora, aho abagera kuri 42% ari urubyiruko

Ni mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 16 Nyakanga 2024. Iyo lisiti ntakuka y’abemerewe gutora yashyizwe ahagaragara na NEC, tariki ya 30 Kamena 2024, aho igaragaza ko Abanyarwanda barenga miliyoni 9 ari bo bazatora. Muri abo NEC igaragaza ko 42% byabo ari urubyiruko bangana na […]

Continuer la lecture

Rusizi: Ishyaka DGPR rizazana gari ya moshi no kudafunga imipaka n’ibihugu bituranyi

kuri uyu wa mbere tariki ya 1Nyakanga 2024, ishyaka rya Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR, ryatangaje ko ritazemera na Gato gufungwa umupaka uko ushatse ko niritorwa rizashyiraho uburyo kubyuka ugafunga umupaka uko ushaka bitazashoboka. Hon Jean Claude Ntezimana Umunyamabanga mukuru w’ishyaka aka umwe mu bakandida  depite 50  ba DGPR ndetse akaba ashinzwe ibikorwa byo kwamamaza […]

Continuer la lecture

Nyuma yaho M23 ifashe Kanyabayonga na Kirumba Perezida Tshisekedi yavuze ikigiye gukurikiraho

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yongeye kwikoma “umuturanyi” nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zari zimaze kwigarurira imijyi ya Kanyabayonga na Kirumba, atanga isezerano ryo gukora ibishoboka byose kugira ngo yisubize uduce izo nyeshyamba zigaruriye. M23 yinjiye muri Kanyabayonga ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’amasaha make yigarurira undi mujyi wa Kirumba. Ni imijyi yombi yo muri […]

Continuer la lecture

Rubavu: indaya zigiye gufashwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko buri gufasha abakora uburaya kuba babureka burundu binyuze mu kubashakira uburyo bakwiga imyuga inyuranye no kubahuza n’amahirwe y’akazi aboneka muri aka Karere.   Ibi biravugwa nyuma y’aho ibitaro bya Rubavu bigaragaje ko muri aka Karere habarurwa abakora uburaya 3620 bibumbiye mu matsinda 56. Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, CSP Dr. […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yihanganishije Umwami Mohammed IV wapfushije nyina

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yifatanyije mu kababaro n’Umwami Mohammed IV wa Morocco wapfushije nyina Umugabekazi Lalla Latifa Amahzoune, watanze ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifatanyije n’umuryango w’ibwami n’abaturage bo mu Bwami bwa Morocco muri ibi bihe bitoroshye. […]

Continuer la lecture

Batangiriye ku biceri 200 none barinjiza 90.000 Frw ku munsi

Urubyiruko rwibumbiye mu itsinda ry’abantu 15 bakora ubworozi bw’inkoko mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Horezo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko batangiye itsinda bizigamira ibiceri 200 kuri buri muntu none ubu ubworozi bw’inkoko basigaye bakora bubinjiriza amafaranga y’u Rwanda 90.000.   Mukantwari Lenata, umwe muri uru rubyiruko, avuga uburyo baje gutangira itsinda […]

Continuer la lecture