Umunyarwanda w’imyaka 17 akurikiranweho kwica abantu 3 agakomeretsa bikabije 10

Umusore w’imyaka 17 witwa Axel Muganwa Rudakubana akurikiranweho icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu bo mu ishuri rya Taylor Swift riherereye ahitwa Southport mu Bwongereza Muganwa Rudakubana w’imyaka 17 akurikiranweho kwica abantu 3 agakomeretsa bikabije 10 Umusore w’imyaka 17, Axel Muganwa Rudakubana akurikiranweho icyaha cyo kwica abana b’abakobwa batatu mu ishuri rya Taylor Swift ryo […]

Continuer la lecture

Amerika yashimiye u Rwanda na RDC ku cyemeza bafashe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimiye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byemeye gukomeza ibiganiro bigamije gucoca amakimbirane bifitanye kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2022. Iri shimwe rikubiye mu butumwa bw’Umuvugizi w’ibiro bya Amerika bishinzwe ububanyi n’amahanga, Matthew Miller, bwakurikiye ibiganiro byahurije intumwa z’u Rwanda na RDC i Luanda muri Angola tariki […]

Continuer la lecture

Menya Impamvu z’Ifungwa ry’Insengero

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko insengero zimwe na zimwe hirya no hino mu gihugu zafunzwe kubera kudakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere. Iri genzura ryashyizwe mu bikorwa hagamijwe kureba niba insengero n’imisigiti bihuye n’ibisabwa n’amategeko. Impamvu z’Ifungwa ry’Insengero RGB yavuze ko insengero n’imisigiti bitubahirije amategeko bihita bihagarikwa. Ibyo harimo: Kuba insengero zifite […]

Continuer la lecture

Menya amazina abujijwe kwitwa umwana mu Rwanda

Mu muco Nyarwanda, umuco wo kwita izina umwana ku munsi wa munani nyuma yo kuvuka ugifite agaciro gakomeye. Nubwo mu bihe byashize amazina yaherwaga ku mibereho y’ababyeyi cyangwa ibihe bibi, itegeko ry’imibereho n’imiyoborere riteganya amazina adakwiye kwitwa abana. Itegeko rigenga abantu n’umuryango, ryasohotse ku wa 30 Nyakanga 2024, rivuga ko amazina adakwiye kuba asesereza imigenzo […]

Continuer la lecture

Ibyihariye wamenya ku matora y’Abasenateri ateganyijwe muri Nzeri 2024

Harabura amezi make, ngo hatorwe Abasenateri b’u Rwanda kuko abagize uwo mutwe manda yabo iri kugera ku musozo. Ni amatora ateganyijwe muri Nzeri 2024 hagamijwe gutora Abasenateri 12 batorwa hakurikijwe imitegekere y’igihugu, Umusenateri umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Leta ndetse n’umwe utorwa mu barimu n’abashakashatsi baturuka muri kaminuza zigenga. Imitwe y’Inteko […]

Continuer la lecture

Musanze: Mudugudu na mutekano bibye miliyoni 60 Frw z’abaturage batorokera muri Uganda

Abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu tsinda ryitwa ‘Twivane mu bukene’ rikorera mu murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze, bararira ayo kwarika nyuma yo gukusanya abarirwa muri miliyoni 60 Frw yari kubafasha gutanga mituelle de Santé bikarangira aburiwe irengero. Abaturage bafite iki kibazo ni abo mu Kagari ka Kavumu, muri uyu Murenge wa Busogo. […]

Continuer la lecture

Gakenke: Abantu 80 bafashwe bari gusengera mu Kibuti cy’inkoko

Ku wa 30 Nyakanga 2024, ahagana saa yine n’igice z’amanywa, abaturage bagera kuri 80 bo mu Murenge wa Gakenke, mu Karere ka Gakenke bafatiwe mu kibuti cyororerwamo inkoko barimo gusenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza y’ahakwiriye gusengerwa. Inzego z’umutekano zabajyanye ku Biro by’Umurenge wa Gakenke kugira ngo baganirizwe ku mabwiriza agenga ahemewe gusengerwa, cyane ko ngo […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umuceri wabuze abaguzi

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi batewe impungenge no kuba umuceri bejeje ukirunze ku mbuga no muri hangari, aho ushobora kuhangirikira igihe imvura iguye. Aba bahinzi bavuga ko umuceri urenga toni 4000 ukirunze ku mbuga banikaho biterwa n’uko inganda bafitanye amasezerano zitari kuwugura. Muri iki gihembwe cy’ihinga basaruye toni zirenga […]

Continuer la lecture

Muhanga: Umukozi wa Sacco yasohowe mu Biro afashwe mu mashati

Umukozi wa Sacco Dukire Nyarusange, Habinshuti Alexandre, yirukanwe mu buryo budasanzwe n’umucungamutungo wa Sacco, Twagiramariya Grace. Habinshuti avuga ko manager wategetse ushinzwe umutekano kumusohora mu biro amufashe mu mashati, akamujugunya hanze. Habinshuti yari amaze igihe akora muri Sacco Dukire Nyarusange adafite amasezerano ahoraho. Ibi byatangiye kumera nabi ubwo hasohokaga urutonde rw’abagomba gukora ikizamini cy’umwanya yari […]

Continuer la lecture

Tshisekedi yasubitse uruzinduko kubera uburwayi ahita ajya kwivuriza mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasubitse uruzinduko yari ateganyije mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, ahitamo kwerekeza mu Bubiligi kwivuza. Ibiro bye byatangaje ko yari afite gahunda yo kwifatanya n’abaturage bo muri Kisangani ku itariki ya 2 Kanama 2024, ariko yaje gusubika urwo rugendo kubera impamvu z’ubuzima. Perezida […]

Continuer la lecture

Twagirayezu Wenceslas yakatiwe imyaka 20 y’igifungo nyuma yo kugirwa umwere

Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 31 Nyakanga 2024 rwahamije Twagirayezu Wenceslas icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Ibi byabaye nyuma y’amezi atandatu Urukiko Rukuru rumugize umwere. Ku wa 11 Mutarama 2024, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko Twagirayezu yari mu Rwanda mu gihe […]

Continuer la lecture