Abapolisi ba Congo hafi 100 bahungiye muri Uganda

Abapolisi hafi 100 ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bahungiye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize kubera imirwano ikaze yahanganishije umutwe wa M23 n’Ingabo z’iki Gihugu (FARDC). Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda yatangaje ko aba bapolisi bahungiye muri Uganda banyuze ku mupaka wa Ishasha, binjira mu gace ka Kanungu gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa […]

Continuer la lecture

Spiro Rwanda yagejeje moto nshya 500 mu Rwanda

Uruganda Spiro Rwanda rukora moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi rukomeje kwishimira umusanzu ruri gutanga mu kugabanya imyuka yangiza ikirere, by’umwihariko mu Rwanda. Mu cyumweru gishize, uru ruganda rwari rwahurije hamwe abamotari 150 mu rwego rwo kwishimira intambwe bagezeho, aho bose bakoze akarasisi mu mihanda y’i Kigali, bagamije kumurika moto nshya z’amashanyarazi no kugaragaza ibyiza byazo mu […]

Continuer la lecture

Imyigaragambyo yatumye Minisitiri w’Intebe yegura ahita ahunga igihugu

Sheikh Hasina Wazed, Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh, yeguye ndetse ahunga igihugu nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yaguyemo abagera kuri 300. Hasina, wari ufite imyaka 76, yeguye kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko abigaragambya basenye urugo rwe. Kuri iki Cyumweru, Leta yashyizeho Guma mu rugo kugira ngo abantu badasubira mu mihanda kwigaragambya, ariko abigaragambya barenze kuri ayo mabwiriza […]

Continuer la lecture

Gen Nyakarundi yasuye Ingabo z’ Rwanda ziri muri Centrafrica

Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za RDF, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) ku cyumweru. Maj Gen Nyakarundi yaganiriye n’abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bakorera mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no mu bufatanye bw’ibihugu byombi hagati y’u Rwanda na CAR. Mu kiganiro cyabereye […]

Continuer la lecture

Gusezeranya abantu bafashe ku ibendera byakuweho

Mu Rwanda, gusezeranya abantu bafashe ku ibendera ry’igihugu byakuwe mu mategeko. Ubusanzwe, abagabo n’abagore bashyingiranywe barahiraga bazamuye ukuboko kw’iburyo, ukw’ibumoso gufashe ku ibendera ry’igihugu. Ibi byari biteganywa n’itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2015. Itegeko rishya ryavuguruwe mu 2024 mu ngingo yaryo ya 207, rishyiraho ko nta muntu uzongera kurahira mu gihe cy’ishyingirwa imbere y’umwanditsi […]

Continuer la lecture

Gen. Muhoozi Kainerugaba agiye ku garuka mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ateganya gusura u Rwanda mu minsi mike iri imbere aho azitabira umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame. Gen Muhoozi, usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Nejejwe no gutangaza ko vuba aha nzasura […]

Continuer la lecture

Uruganda rukora imyenda mu Rwanda rwahiye rurakongoka

Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kanama 2024, ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro, rwafashwe n’inkongi y’umuriro hahiramo imyenda yose rwakoraga. Umuyobozi Ushinzwe Imikoranire n’Ibindi Bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yemeje aya makuru agira ati, “Rwahiye Pe! Hahiye […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi umwana w’imyaka 13 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ku mugoroba wo ku wa 3 Kanama 2024, umwana w’imyaka 13 wo mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya mugenzi we w’imyaka itatu. Ibi byabereye mu murenge wa Musasa, mu Kagari ka Gisiza, mu mudugudu wa Karambi, ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba. Bivugwa ko ibi byabaye mu […]

Continuer la lecture

M23 yafashe Ishasha, Abapolisi ba RDC bahungira muri Uganda

Umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Kanama, wigaruriye agasantere gakomeye k’ubucuruzi ka Ishasha kari ku mupaka muri teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni agasantere kari ku mupaka ugabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda, kazwiho kugira urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa biva cyangwa byinjira muri Congo. Ijwi rya Amerika […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Abifashijwemo na nyina umukobwa w’imyaka 24 yabyaye umwana bahita bamwica

Umukobwa witwa Umulisa Anitha w’imyaka 24 y’amavuko, akomeje gushakishwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, nyuma yo kubyara umwana, abifashijwemo na nyina bakamujugunya mu bwiherero, aho bikanarangira yitabye Imana. Amakuru avuga ko intandaro yo kujugunya uyu mwana ukivuka mu bwiherero, ari uko uwamuteye inda yamwihakanye. Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko […]

Continuer la lecture

Gakenke: Bagowe n’ikiraro kimaze imyaka 2 kidakora nkuko bikwiye

Abaturage bo mu Mirenge ya Rushashi, Ruli na Gakenke yo mu Karere ka Gakenke, bavuga ko bamaze imyaka ibiri mu bwigunge kubera ikiraro cya Kagoma cyabafashaga mu migenderanire. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagwa muri iki kiraro haba mu bihe by’imvura cyangwa se nimugoroba kubera ko ibiti bicyubatse bishaje. Kugeza ubu […]

Continuer la lecture