Umusaza w’umwongereza yariwe asanga miliyoni 140 Frw kubera Anita wamubeshye

Rodrick Lodge, umusaza w’imyaka 69 w’Umwongereza, yahuye n’uruva gusenya nyuma yo guhomba amafaranga yizigamye yose arenga miliyoni 142 Frw ku mukobwa bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga nyuma akaza gusanga ari umutubuzi. Uyu musaza yahuye na ‘Anita’ ku rubuga nkoranyambaga, akeka ko ari umunya-Kenya. Mu gihe Rodrick yari afite irungu, yahuye na ‘Anita’ ku mbuga nkoranyambaga, batangirana […]

Continuer la lecture

RBC irashishikariza abantu kwihutira kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso

Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) ari indwara yandura, ku buryo gishishikariza abantu baba bagaragayeho ibimenyetso byayo kwihitira kujya kwa muganga. Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Edison Rwagasore avuga ko indwara y’ubushita bw’inkende yandura abantu babonye bafite ibimenyetso bayo bajya kwa muganga vuba na bwangu kuko ivurwa igakira, kandi […]

Continuer la lecture

Ku mupaka w’u Rwanda na Uganda hatoraguwe amafaranga atazwi nyirayo

Ubuyobozi bushinzwe abinjira n’Abashohoka mu Rwanda bwatangaje ko bwatoraguye amafaranga ku mupaka w’u Rwanda na Uganda ariko hatazwi nyirayo. Mu itangazo ubwo buyobozi bwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024, bwagize buti: “Hari amafaranga yatowe ku mupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda, tariki ya 2 Kanama 2024, ariko nyirayo akaba […]

Continuer la lecture

Umupadiri n’umucungamutungo we bakurikiranweho ubujura bw’asaga miliyari 1 Frw

Abakozi babiri ba Kiliziya Gatolika muri Tanzania, barimo umupadiri na umucungamutungo we, barashinjwa kwiba amafaranga arenga miliyari 1.7 y’amashilingi ya Tanzania (angana na 832,424,985 Frw), 100,000 by’amadolari y’Amerika, ndetse na 20,000 by’amayero. Padiri Karoli Mganga wo muri Diyosezi ya Bunda mu Ntara ya Mara, hamwe n’uwahoze ari umucungamutungo we, Gerald Mgendigendi, bakurikiranyweho ibyo byaha. Bagejejwe […]

Continuer la lecture

Basezeraniye ku buriri kubera uburwayi

Tuyishimire Blandine, wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, yerekanye urukundo rudasanzwe ku mugabo we Bizumuremyi Yohani. Biyemeje gusezerana imbere y’Imana nubwo Bizumuremyi yari arwaye atabasha kweguka kubera uburwayi bw’umugongo. Urukundo rwabo rwatangiye mu 2019, ubwo Tuyishimire wari ufite imyaka 27 yemera kubana na Bizumuremyi wari ufite imyaka […]

Continuer la lecture

M23 yigaruriye agace ka Nyakakoma mu mirwano yamaze iminota mike

Ku wa 7 Kanama 2024, umutwe witwaje intwaro wa M23 wigaruriye agace ka Nyakakoma, ahakorerwa uburobyi, nyuma y’imirwano yamaze iminota mike. Iyi mirwano yabaye hagati y’ingabo za M23 n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zirwanira mu mazi hamwe n’imitwe y’inyeshyamba nka Maï-Maï. Abaturage basigaye mu ngo zabo bavuze ko abarwanyi ba […]

Continuer la lecture

RDC mu bihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa

Raporo nshya y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje kuba kimwe mu bihugu by’ingenzi u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa, nubwo umubano w’ibihugu byombi utari mwiza. Muri Kamena 2024, u Rwanda rwohereje muri RDC ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 16.20$; ibi bingana na 9.55% by’ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga. Iyi […]

Continuer la lecture

RDC: Perezida Tshisekedi yavuze ku burwayi bwatumye bu muhejeje mu Bubiligi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yatangaje ko yagiye mu Bubiligi kwivuza indwara amaranye igihe ya ‘hernie discale’, akaba agumyeyo kugira ngo abashe gukira neza azongere gusubira mu gihugu cye akomeze imirimo. Tshisekedi yagiye i Bruxelles nyuma yo kuyobora inama y’abaminisitiri yabaye ku itariki 2 Kanama 2024, aherekejwe n’itsinda ry’abaganga be […]

Continuer la lecture

Perezida wa Centrafrique yakiriye Gen. Nyakarundi

Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, hamwe n’itsinda bari kumwe, mu nama igamije gutsura umubano no gukomeza ubufatanye mu bijyanye n’umutekano. Mu biganiro byabo, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi yashimiye Perezida Touadéra ku bushake afite bwo kubaka igisirikare cy’umwuga, cyitezweho gukomeza kugira uruhare rukomeye mu kugarura […]

Continuer la lecture

Tshisekedi yavuze ko Joseph Kabila ashaka guhirika ubutegetsi bwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yashinje uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, kuba ari we washinze ihuriro ry’imitwe imurwanya ifatanyije na M23, rizwi nka Alliance Fleuve Congo (AFC). Tshisekedi yatangaje ibi ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi aho yagiye kwivuriza umugongo. Yagize ati: “Joseph Kabila? AFC ni iye. Yanze kwitabira amatora ajya […]

Continuer la lecture

Itorero Ebenezer Rwanda ryahagaritswe gukorera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’Itorero Ebenezer Rwanda kubera impamvu zinyuranye zirimo amakimbirane n’umwuka mubi mu miyoborere yaryo. Mu ibaruwa RGB yandikiye ubuyobozi bw’itorero Ebenezer Rwanda, yagaragaje ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere, cyane cyane mu ngingo yaryo […]

Continuer la lecture