Kenya iri gukurikirana ikibazo cy’umuturage wayo washimuswe na FDLR

Guverinoma ya Kenya irimo gukurikirana ikibazo cy’umuturage wayo, Wanza Munyao, w’imyaka 45, washimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Munyao, usanzwe ari umushoferi w’ikamyo, yashimutiwe muri gurupoma ya Binza, teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, tariki ya 27 Kanama 2024. Ihuriro AFC, rigizwe n’imitwe ya […]

Continuer la lecture

Mozambique: Ingabo z’u Rwanda zashimiwe kubakira abana ibyumba by’amashuri

Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwo guhashya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zashimiwe ko zuzurije abana ibyumba by’amashuri bishya byo kwigiramo mu gihe imiryango yabo yasubiye mu byabo, bakaba bigiraga munsi y’ibiti. Ibyo byumba by’amashuri byubatswe n’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda byatashywe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado Valige […]

Continuer la lecture

Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amacumbi ahendutse

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo rivuga ko bugiye kubaka inzu ibihumbi 10 zihendukiye abaturage mu gihe cy’imyaka itanu, zizubakishwa ibikoresho bikorerwa mu Rwanda. Izi nzu zizafasha guhangana n’ikibazo cy’ubukene mu bijyanye n’amacumbi no gufasha abatuye umujyi kubona aho batuye ku giciro cyoroshye. Abaturage b’Umujyi wa Kigali biyongera umunsi ku munsi, aho imibare y’ibarura rusange […]

Continuer la lecture

Rusizi: Arakekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe

Kayijuka Antoine w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi akekwaho urupfu rw’umugore we wasanzwe mu ishyamba yaciwe umutwe. Igihimba cy’umugore we witwa Nyiranshimyumukiza Vestine w’imyaka 32 cyasanzwe mu mugenzi uri mu ishyamba rya Nyagatare, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, ariko umutwe we wabonetse hafi y’uwo mugezi. Umunyamabanga […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umukecuru yasanzwe mu nzu yishwe atewe icyuma

Kantarama Marceline w’imyaka 65 wibanaga mu Mudugudu wa Bahemba, Akagari ka Kangazi, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi yasanzwe mu nzu yapfuye, afite igikomere mu mutwe igice cy’inyuma, musaza we atabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kangazi, Nyirandorimana Laurence, yabwiye Imvaho Nshya ko inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri […]

Continuer la lecture

Ba Minisitiri ba biri mu mazi abira nyuma y’ubwicanyi bwo muri Gereza ya Makala

Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yasabye ko Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, bafungwa nyuma y’aho imfungwa 129 ziciwe muri Gereza Nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa. Izi mfungwa zishwe mu rukerera rwa tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo zimwe muri zo […]

Continuer la lecture

Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yarashwe

Bobi Wine, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP), yarasiwe mu gace ka Bulindo mu karere ka Wakiso, Uganda, agakomereka ku kaguru. Ishyaka rye rya NUP ryemeje ko Bobi Wine yarashwe na polisi ya Uganda, mu gikorwa cyagaragajwe nk’icyo gushaka kwambura ubuzima uyu munyapolitiki ukomeje […]

Continuer la lecture

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira yavuze ikintu gikomeye kuri Yago

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko umunyamakuru ndetse n’umuhanzi Nyarwaya Innocent, uzwi nka Yago Pon Dat, yahunze igihugu mu gihe yakurikiranwagaho ibyaha biremereye. Yago Pon Dat, uzwi mu itangazamakuru no mu muziki, yamenyekanye mu minsi ishize ahanganye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye. Aherutse gutangaza ko yahunze u Rwanda, avuga ko yari ahunze […]

Continuer la lecture

Gasabo:Abagizi ba nabi batwikiye umusaza mu nzu bakoresheje Lisansi

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Ndera, abagizi ba nabi bataramenyekana, batwitse inzu ya RUTABAYIRO Francois w’imyaka 71, irashya irakongoka nawe ahasiga ubuzima. Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, mu masaha ya saa yine z’umugoroba (22h00), mu Kagari ka Cyaruzinge, mu Mudugudu wa Karubibi. Amakuru avuga ko Rutabayiro yari aryamye mu […]

Continuer la lecture

Nyanza: Umusore yari yivuganye mugenzi we bapfa Indaya

Mu gicuku cyo ku wa Gatanu tariki ya 30 Kanama 2024, mu Murenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, mu Mudugudu wa Kinyogoto, umusore witwa Olivier w’imyaka 23 yatawe muri yombi akekwaho gukubita no gukomeretsa mugenzi we witwa Pierre w’imyaka 21, mu murongo w’ibibazo byatewe n’indaya. Amakuru avuga ko Olivier na Pierre bapfuye umukobwa wigurisha (indaya) […]

Continuer la lecture

Amerika yafatiriye indege ya Perezida wa Venezuela

Tariki ya 2 Nzeri 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe indege ya Dassault Falcon 900EX ikoreshwa na Perezida Nicolas Maduro wa Venezuela. Uru rugamba rwafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibihano byamufatiwe. Ibiro bya Amerika bishinzwe ubutabera byasobanuye ko iyi ndege ifite agaciro ka miliyoni 13 z’Amadolari yafatiwe muri Repubulika y’Abadominikani. Ibi byaje […]

Continuer la lecture