Rusizi: RIB yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho urupfu rw’umugore waguye imbere y’inzu y’ubucuruzi

Bizimana François w’imyaka 44 na Ngabitsinze Callixte w’imyaka 25 batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’urupfu rwa Murekatete Denyse, umugore w’imyaka 38, wapfuye nyuma yo gutangaza ko abo bagabo bombi bamusagarariye. Ibyo byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Vubiro, Akarere ka Rusizi. Murekatete, wari utuye mu Mudugudu wa Gahinga, Akagari ka Buhokoro, yahuye n’aba […]

Continuer la lecture

Barasaba kwishyurwa inzu zisenywa n’imashini zikora umuhanda

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, barasaba kwishyurwa imitungo yabo irimo kwangizwa n’imashini zikora umuhanda wa kaburimbo wa Kibingo-Karambo-Buhoro, ungana na kilometero 4,5. Nubwo bishimiye ko uyu muhanda uzoroshya imigenderanire n’ibindi bice by’igihugu, abatuye hafi y’aho ukorwa bemeza ko imashini ziwukora zangiza inzu zabo, nyamara batarigeze babarirwa ngo bishyurwe. Nsengimana Emmanuel, umwe […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusore na nyina bafungiwe gusambanya umukobwa w’imyaka 15

Iberabose Hakim w’imyaka 19 afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwangavu w’imyaka 15 witeguraga gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nyina umubyara nawe afungiye hamwe nawe, akekwaho gufatanya muri iki cyaha, gusibanganya ibimenyetso no kugerageza kurwanya inzego z’umutekano zakurikiranye iki kibazo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge […]

Continuer la lecture

Gatsibo: Umuturage yatemwe na mugenzi we ahita apfa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2024, umuturage witwa Ntirenganya Emmanuel yatemwe na mugenzi we bakiranye amakimbirane mu Mudugudu wa Mayoro, Akagali ka Taba, mu Murenge wa Muhura, ahita apfa. Ntirenganya yatemwe n’umuturanyi we, umupagasi uzwi ku izina rya Gerard, nyuma y’amakimbirane hagati yabo. Nyuma yo gukomereka, yaje ku kigo […]

Continuer la lecture

Nyamasheke: Ikamyo yarenze umuhanda ihitana umushoferi

Ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yari yikoreye sima, yarenze umuhanda ubwo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda, ihitana umushoferi wayo ukomoka mu Burundi.  Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi Pasiteri azira kwambura Hotel

Pasiteri Ntambara Felix, wabaye umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ muri Zion Temple yo mu Gatenga, yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024, akurikiranyweho ibyaha byo kwaka ikintu atari bwishyure no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Uyu muyobozi ngo yamaranye iminsi 25 muri hotel yo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, ariko ntiyishyura. Umuvugizi […]

Continuer la lecture

Mozambique: Maj Gen Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, Umugaba w’Inzego z’Umutekano zoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ucyuye igihe, Maj Gen Kagame Alex, yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha Emmanuel wamusimbuye muri ubwo butumwa. Uwo muhango wabereye mu Karere ka Mocimboa Dá Praia, Intara ya Cabo Delgado, witabiriwe abayobozi b’amabatayo yagisirikare […]

Continuer la lecture

Kirehe: Ibyumba 11 by’amashuri byasambuwe n’umuyaga

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 07 Nzeri 2024, imvura ivanze n’umuyaga yibasiye ishuri rya GS Migongo riherereye mu Kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, igasambura ibyumba by’amashuri 11. Nzirabatinya Modetse, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kirehe, yatangaje ko ubuyobozi bwahise butangira ibikorwa byo gusana […]

Continuer la lecture

Rubavu: Amashuri 11 yakoreraga mu bipangu nta byangombwa yafunzwe

Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiliba, amashuri 11 yafunzwe kubera ko yakoraga nta byangombwa afite kandi yakoreraga ahantu hatemewe, mu bipangu by’abantu. Aya mashuri akenshi yigishaga abana b’incuke (maternelle), ariko akaba yarafunzwe bitewe n’uko atari yujuje ibisabwa n’amategeko agenga amashuri mu Rwanda. Mu itangazo ryasohotse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba yaburiye ababyeyi bafite abana […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Abahawe Girinka bakazakwa baratabaza

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro barasaba Ubuyobozi bw’Igihugu kubarenganura nyuma yo gukurwa inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bavuga ko zatwawe mu buryo butasobanutse. Aba baturage bavuga ko izi nka bari bazimaranye imyaka ibiri bazitaho, none bazambuwe batabisobanuriwe. Icyakora, ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza burahakana iki kibazo, buvuga ko butigeze bubimenyeshwa. Hakizimana Christophe, […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yagaragaje igisubizo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuzamura umusaruro ukomoka ku buhinzi ari ingenzi cyane mu kugabanya ibiciro ku masoko, cyane ko byinshi mu bihugu bya Afurika bigifite ubukungu bushingira cyane ku musaruro w’ubuhinzi, nawo ugashingira ku miterere y’ikirere ikunze guhindagurika. Mu gusoza Inama yiga ku buhinzi n’ibiribwa imaze iminsi itanu iri kubera muri Kigali Convention Centre, […]

Continuer la lecture