Babiri bibaga mu ngo bakoresheje ibikangisho no kwiyitirira inzego batawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gasabo yafashe ku wa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2024, abasore babiri bafite imyaka 27 na 30 y’amavuko, bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturage amafaranga n’ibikoresho bitandukanye bakoresheje kiboko. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko bafatiwe mu bikorwa bya […]

Continuer la lecture

Muhire Kevin yavuze ko yabeshyeye Kapiteni wa APR FC

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko amagambo yavuze kuri Kapiteni wa APR FC, Claude Niyomugabo, ko yamubwiye ko hari gahunda y’uko yari kuvunwa na Taddeo Lwanga atari yo avuga ko byari ugutebya. Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu, tariki ya […]

Continuer la lecture

Umusirikare wishe arashe abaturage batanu yakatiwe

Urukiko rwa Gisirikare rwahamije Sgt Minani Gervais ibyaha yari akurikinyweho, rumuhanisha igifungo cya burundu no kunyagwa amapeti ya gisirikare. Sgt Minani yari akurikinyweho ibyaha bitatu, birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, gukoresha intwaro bidategetswe n’umukuru no kwangiza, kwiba no kuzimiza ku bushake igikoresho cya gisirikare. Ni ibyaha yakoze ku wa 13 Ugushyingo 2024 aho yarasiye abantu […]

Continuer la lecture

Menya amafaranga Umukino wa Rayon Sports na APR FC winjije

Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024 winjije miliyoni 227 Frw, zirimo 142 Frw zavuye mu baguze amatike. Uyu mukino w’amateka wahurije impande zombi muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka ine, ndetse kuri iyi nshuro yari yuzuye abantu ibihumbi 45 isigaye yakira nyuma yo kuvugururwa. Muri rusange, uyu mukino […]

Continuer la lecture

Guverinoma yagaragaje ko hari amadini yari atangiye kuyobya abanyarwanda

Amadini n’amatorero afatwa nk’arerera u Rwanda kandi akagira uruhare mu gufasha Leta kwigisha abanyarwanda. Icyakoze Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko hari amadini yari atangiye kuyobya abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko. Ni ingingo yagarutsweho Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 06 Ukuboza 2024, ku Kimihurura. Yavuze ko intandaro yo guca akajagari […]

Continuer la lecture

Ibitaro La Croix du Sud bibaye ibya mbere mu kuvura kanseri zitandukanye

Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza imyaka 30 bimaze bishinzwe, ibitaro La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya, byatangije ibikorwa byo kwakira no kuvura abarwayi kanseri. Iki gikorwa kikaba cyatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 4 Ukuboza 2024 aho inzobere mu kuvura kanseri Dr Lohit RedPa yakiraga ndetse agatangira gusuzuma abarwayi ba mbere. Ubu bufatanye […]

Continuer la lecture

Amakipe yose azakina igikombe cy’Isi yamenye amatsinda abarizwamo

  Amakipe 32 yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizaba mu 2025, yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, aho Paris Saint Germain yisanze mu itsinda rimwe na Atletico Madrid, Botafogo na Sounders FC. Iyi tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda yabaye ku mugoroba ku wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024 ibera mu Mujyi wa Miami […]

Continuer la lecture

Burundi : Minisiteri yahungiye mu Bubuligi

Umuyobozi muri Minisiteri y’Uburezi mu Gihugu cy’u Burundi witwa Germain ,Ndayishimiye ,wari wagiye mu butumwa bw’akazi yafashe icyemezo cyo kwaka ubuhungiro mu Gihugu cy’u Bubiligi aho gusubira mu gihugu cye . Leta y’u Burundi ibinyujije kuri Havyarimana Francois Minisitiri w’Uburezi muri icyo gihugu yemeje ko uwari umuyobozi mukuru muri iyo Minisiteri ushinzwe amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro […]

Continuer la lecture

Nyanza: Abantu 19 batawe muri yombi

Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi wafatiwemo abantu 19 bakekwaho guhungabanya umutekano, bavuga ko bashimira Polisi ikomeje kubakiza abajura kuko bari basigaye bataha kare batinya guhura n’abajura. Abo 19 b’igitsina gabo, bakekwaho ibyaha birimo no gukoresha ibiyobyabwenge, Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yabafatiye mu mukwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa […]

Continuer la lecture

Ibiza byishe abantu 48 mu mezi atatu -MINEMA

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ibiza biterwa n’imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo byahitanye abantu 48 hakomereka 149. MINEMA  ivuga ko mu bapfuye,  babiri bahitanywe n’inkongi y’umuriro, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba naho 13 baguye mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura naho umwe ahitanwa n’inkubi y’umuyaga. Imvura […]

Continuer la lecture

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko 331 kuri 557. Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu myaka 60 ishize. Ikinyamakuru […]

Continuer la lecture