RIB yafunze umunyamakuru Uwineza Liliane

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyamakuru Uwineza Liliane rwahamagaje ngo asobonure ibirebana n’ibiganiro yatambutsaga kuri YouTube byashoboraga kubiba amacakubiri akanga kwitaba. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeye ko ayo makuru ari impamo ko uwo munyamakuru afunzwe kuko hari iperereza riri kumukorwaho. Yagize ati “Nibyo koko Uwineza Liliane yafashwe akurikiranywe afunzwe.” Yagaragaje ko […]

Continuer la lecture

Kigali: Buri minota icumi bisi izajya ihaguruka muri gare

Umujyi wa Kigali watangaje ko hatangiye igeragezwa rizatuma bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizajya zihagurukira igihe kizwi, ibitandukanye n’ibyari bisanzwe aho rimwe na rimwe abagenzi bategerezaga ko imodoka yuzura. Ni ibikubiye mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali wasohoye ku wa 17 Mutarama 2025, rivuga ko igerageza ko ryatangiye ku wa 16 Mutarama 2025 rikazageza […]

Continuer la lecture

Louise Mushikiwabo yaganiriye na Perezida wa Angola Lourenço

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF (La Francophonie) w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagiranye ibiganiro na Perezida João Lourenço wa Angola i Paris. Ibiro bya OIF byasobanuye ko Mushikiwabo na Perezida Lourenço baganiriye ku ngingo z’ibibazo birebana n’umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Byagize biti “Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, yahuye na Perezida […]

Continuer la lecture

Muhanga: Urukiko rwemeje ko uwiyitaga Komanda afungwa by’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence bahimba Komanda yahawe igifungo cy’iminsi 30 by’agateganyo. Mu isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17/01/2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo akurikiranywa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho akekwaho. Mu rubanza rwasomewe mu ruhame, Urukiko […]

Continuer la lecture

Abanyarwanda bakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles

Ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwatangaje ko umuryango umwe w’Abanyarwanda wakuwe ahibasiwe n’inkongi y’umuriro muri Los Angeles, ucumbikirwa muri hoteli iherereye mu Mujyi wa San Diego. Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi wa Diaspora y’Abanyarwanda muri Leta ya California, Abdul Bigirumwami, umuryango wimuwe ugizwe n’umugabo, umugore ndetse n’umwana. Bigirumwami yabwiye […]

Continuer la lecture

Inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi mu nzego z’uburezi n’ubuzima

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2025, yateraniye muri Village Urugwiro. Imwe mu myanzuro yemejwe harimo abayobozi bashya bashyizwe mu myanya mu nzego z’uburezi aho Dr Edward Kadozi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Flora Mutezigaju yagizwe Umuyobozi Mukuru […]

Continuer la lecture

Rusizi: Akarere kishyuriye abaturage amafaranga yari amaze imyaka 15 imbere y’Abadepite

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwishyuriye imbere y’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko umwenda w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 722, bwari bumaze imyaka 15 bubereyemo abaturage. Ni umwenda abo baturage bakoraga muri gahunda ya VUP bubaka umuhanda wa Matyazo-Mudasomwa, uherereye mu Murenge wa Bweyeye. Icyo kibazo ni kimwe mu 124, bireba Akarere ka Rusizi, biri muri raporo y’Ibikorwa […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 10 n’uwa 11

Bagezigihe Jean Baptiste w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Rurimba, Akagari ka Mburamazi, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya abana b’abakobwa babiri umwe ufite imyaka 10 n’undi wa 11. Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihuhu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Murunda mu gihe iperereza rikomeje ndetse atagereje kujya imbere y’ubutabera. […]

Continuer la lecture

Umugore yataye uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibigori

Hatoraguwe uruhinja rw’ukwezi kumwe mu murima w’ibigori mu Murenge wa Rubengera, Akagari Ruragwe, Umudugudu wa Nyakabungo, rutoragurwa na Nyirandayambaje Donatha w’imyaka 26 y’amavuko na Uwiragiye Doresa w’imyaka 22 y’amavuko. Ni uruhinja rwatoraguwe ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana umubyeyi wihekuye uwo mwana akamuta ariko hari uwo abaturage bakeka ko yamutaye bagasaba […]

Continuer la lecture

Gatsibo: Urujijo ku warariraga iduka wasanzwe imbere yaryo yapfuye

Umugabo witwa Kanani, watwazaga imizigo abantu mu isantere y’ubucuruzi ya Rwagitima Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rugarama akanarara izamu ku iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, yasanzwe imbere yaryo yapfuye. Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe imbere y’umuryango w’iduka yarariraga mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama 2025, ndetse igiteye urujijo ni uko nta gikomere na kimwe […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umusore yaryamye kumanywa basanga yapfuye

Mu Mudugudu wa Turambi, Akagari ka Turambi, Umurenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 witwaga Bucumi Emmanuel bivugwa ko yarwaraga igicuri, wari umushumba wagiye kuryama kumanywa, bagategereza ko abyuka ngo ajye mu kazi ke bagaheba bagiye kureba basanga yapfuye. Yari umushumbwa w’inka z’uwitwa Nkusi Patrice, umwe mu bana ba Nkusi […]

Continuer la lecture