Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza ategerejwe mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy, ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa 22 Gashyantare 2025. Imwe mu mpamvu z’uruzinduko rwa Minisitiri Lammy ni ukuganira n’abo muri Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wahungabanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru  ko […]

Continuer la lecture

Uwayoboraga Gereza ya Bukavu yasobanuye uko byagenze umunsi imfungwa zirenga 2000 zitoroka

Tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo umutwe wa M23 witeguraga kwinjira mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, abasirikare n’abapolisi bari muri uyu Mujyi barimo n’abarindaga Gereza Nkuru ya Bukavu bose barahunze. Icyo abantu benshi bamenye ni uko abasirikare n’abapolisi bakiva muri uyu Mujyi, imfungwa 2300 zari zifungiye muri Gereza Nkuru ya Bukavu, […]

Continuer la lecture

Imbere ya Perezida Kagame, John Legend yataramiye Abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, umuhanzi w’icyamamare John Legend yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cya Move Afrika cyabereye muri BK Arena, imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame n’abandi bagize umuryango we. Iki gitaramo cyateguwe n’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage no kurandura ubukene, Global Citizen, ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwasubije EU yarusabye kwisobanura ku biruvugwaho muri RDC

U Rwanda rwagaragarije Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) ko ikibazo cy’Umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rushyigikiye ko gikemuka mu nzira y’ibiganiro bya Politiki. Ni ibikubiye mu Itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, na Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi isubiza ibyabajijwe […]

Continuer la lecture

Ihuriro AFC/M23 rishobora kwihuza na Twirwaneho

Ihuriro ry’imitwe AFC/M23 rirwanya akarengane gakorerwa Abanye-Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uravugwaho ko waba ugiye kwihuza n’Umutwe ‘Twirwaneho’, w’Abanyamulenge barwanya Jenoside ibakorerwa mu rwego rwo gukomeza guhangana n’ihonyorwa rikorerwa abazira uko bavutse. Iyo mitwe yombi ihuriye ku guhashya akarengane n’ivangura, ukwihuza kwayo gukomeje kuvugwa nyuma y’uko Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya gisirikare […]

Continuer la lecture

Perezida Museveni Yanyomoje Al Jazeera yavuze ko Uganda yohereje ingabo muri Congo zo kurwanya M23

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yanyomoje amakuru aherutse gutangazwa na televiziyo ya Al Jazeera avuga ko ingabo za Uganda (UPDF) zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zirwanye umutwe wa M23. Mu ijambo rye rigenewe abaturage ba Uganda, Perezida Museveni yasobanuye ko ingabo za Uganda ziri muri Congo atari ugufasha Leta […]

Continuer la lecture

Ububiligi bwasabye abaturage babwo bo muri Katanga kwigengesera

Leta y’u Bubiligi yasabye abaturage bayo kwigengesera no kwirinda ingendo mu masaha ya saa tanu z’ijoro (11 PM) mu mijyi ya Katanga, Lualaba, na Tanganyika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC). Ibi byatangajwe nyuma y’uko umutwe wa M23 urwana n’ingabo za leta ya RDC uri gusatira umujyi wa Uvira, wegereye Ikivu cya Tanganyika hafi […]

Continuer la lecture

Rwandan Scholars Benefiting from RSIF Support Contributing to Africa’s Technological Advancement

Dr. Julius Ecuru, is Rsif Manager at The Regional Coordination Unit -icipe, has highlighted the positive impact that the 35 Rwandan students who have received RSIF funding to pursue their PhD studies have made on the country’s development. During an exclusive interview with journalists in Kigali, Dr. Ecuru emphasized that the scholarships not only advanced the […]

Continuer la lecture

Abanyarwanda bagera kuri 35 batewe inkunga na RSIF mu kwiga bagiriye akamaro igihugu

Umuyobozi wa RSIF (Regional Scholarship innovation fund), Dr Julius Ecuru aratangaza ko abanyeshuri 35 b’abanyarwanda aribo bamaze guterwa inkunga n’uyu mushinga mu kwiga icyiciro cy’ikirenga cy’amashuri makuru (PHD) kandi ko bagiriye akamaro igihugu cy’u Rwanda.Ni mu kiganiro kihariye yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama y’umunsi yabereye I Kigali aho uyu muryango wahuje bamwe mu baterwa inkunga n’uyu […]

Continuer la lecture

Ramaphosa yavuze ko abagaba bakuru b’ingabo bo muri EAC na SADC batarahura

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeje ko abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) batigeze bahura mu cyumweru gishize. Abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango yombi, tariki ya 8 Gashyantare 2025 ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania mu nama yigaga ku mutekano wo […]

Continuer la lecture

U Rwanda rwakomoje ku ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) Kabarebe

Leta y’u Rwanda yanenze ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja uruhare mu ntambara umutwe wa M23 uhanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yatangaje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ibihano biri […]

Continuer la lecture