Faure Gnassingbé ashyigikiwe nk’usimbura wa Lourenço mu biganiro by’u Rwanda na RDC

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe washyigikiye icyifuzo cy’uko Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yasimbura João Lourenço ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bigamije amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo hagati ya RDC n’u Rwanda, kuko agiye […]

Continuer la lecture

RDC: Abantu 33 bamaze kwicwa n’imyuzure yatewe n’imvura

Abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki ya 4 ishyira iya 5 Mata uyu mwaka mu murwa mukuru Kinshasa ari yo ntandaro y’imyuzure n’isuri byishe abantu 33. Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano ivuga ko 23 muri bo bapfuye ku wa gatandatu, naho abandi 46 bajyanwa mu […]

Continuer la lecture

RIB yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha,RIB, rwasabye abakoresha imbugankoranyambaga , kwirinda imvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubu butumwa, RIB ibutanze mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Mata 2025, u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika . RIB yagize iti “ […]

Continuer la lecture

Bamaganye amasezerano Tshisekedi ashaka kugirana na Amerika

Ihuriro LAMUKA rigizwe n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryamaganye umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wo kugirana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ku wa 3 Mata 2025, Tshisekedi yakiriye intumwa za Amerika zirimo umujyanama mukuru w’iki gihugu muri Afurika, Massad Boulos. Baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi […]

Continuer la lecture

Inyubako y’Ibiro bikuru bya MTN Rwanda yafashwe n’inkongi

Inyubako ikoreramo Ibiro Bikuru bya MTN Rwanda, yafashwe n’inkongi by’umwihariko mu cyumba gikoreramo BPR Bank Rwanda, inzego z’umutekano zitabara hatarangirika byinshi. Ahagana Saa Moya za z’umugoroba zo ku wa 04 Mata 2025, ni bwo inkongi yaturutse mu gisenge cy’inzu mu cyumba gitunganyirizwamo ibyo kurya by’abakozi b’iyi banki. Ikimara guhinguka muri icyo gice, yahise isakara hafi […]

Continuer la lecture

Uko Perezida Ndayishimiye aherutse gutanga ruswa ya miliyoni 4

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, aherutse gutangaza uko yatanze ruswa ya miliyoni enye z’amafaranga akoreshwa mu Burundi kugira ngo abone lisansi, ibona umugabo igasiba undi mu Burundi. Mu cyumweru gishize, ubwo yaganiraga n’abashoramari bo mu Burundi, yavuze uko Kompanyi ya Leta, SOPEBU, yamuriye ‘Cash’ ku manywa y’ihangu. Mu busanzwe, iyo kompanyi yashyizweho na Perezida Ndayishimiye kugira […]

Continuer la lecture

Ingabo z’u Bubiligi zaba zatangiye kwicirwa mu burasirazuba bwa Congo

U Bubiligi bwahakanye uruhare rwabwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), aho bivugwa ko buri gufasha Ingabo za Congo (FARDC), Inyeshyamba za Wazalendo, ndetse n’inyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba za AFC / M23. Ariko, ibigaragara ku rugamba biratanga ishusho itandukanye. Amakuru agera kuri The Great Lakes Eye […]

Continuer la lecture

Abadepite b’Abafaransa bateguye imyigaragambyo yo kwamagana ubufatanye bwa PSG na Visit Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru, biteganyijwe ko mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa hazabera imyigaragambyo igamije kwamagana ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) n’u Rwanda, binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Iyi myigaragambyo izabera ku kibuga cya Parc des Princes, aho PSG isanzwe yakirira imikino yayo. Iteguwe n’abadepite bane bo mu ishyaka La France Insoumise […]

Continuer la lecture

Tsinda Batsinde yasabye gusubika umukino nyuma y’urupfu rwa Alain Mukuralinda

Ikipe ya Tsinda Batsinde yandikiye Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), gusubika umukino yari ifitanye na Gicumbi FC mu irushanwa ry’Icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, ku mpamvu z’uko iyi kipe yabuze Perezida wayo, Alain Mukuralinda, witabye Imana. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, ni bwo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yavuze impamvu yavuye mu Mujyi wa Walikale, iburira ingabo za RDC

Ihuriro rya politiki n’igisirikare AFC/M23 ryatangaje ko ryakuye abarwanyi baryo mu Mujyi wa Walikale ndetse no mu bice biwukikije, nk’uko ryari ryabisezeranyije ku wa 22 Werurwe 2025. Ibi bije mbere y’uko ibiganiro hagati yaryo na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) biteganyijwe kuba tariki 9 Mata muri Qatar. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, […]

Continuer la lecture

Guverinoma yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda

Guverinoma y’u Rwanda, yemeje ko Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali. Ni ibyemejwe n’ibiro by’ubuvugizi bwa leta y’u Rwanda kuri uyu wa 04 Mata 2025 nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza. Guverinoma y’u Rwanda yagize iti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’umuvugizi […]

Continuer la lecture