Musanze: Umugore arakekwaho kwica umugabo we nawe akiyahura basiga abana babiri

Mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025, mu Mudugudu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, haravugwa inkuru y’inshamugongo y’urupfu rw’abashakanye bombi bikekwa ko bapfiriye mu rugo rwabo mu buryo bukomeje gukorwaho iperereza. Umutoni Francoise w’imyaka 37 arakekwaho kwica umugabo we Hagenimana Innocent, […]

Continuer la lecture

Umucancuro wo muri Amerika yemereye RDC kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro yayo

Umucancuro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Erik Dean Prince, yemereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurinda umutekano w’ibirombe by’amabuye y’agaciro yayo no kugenzura uburyo imisoro ikusanywamo. Ibiro Ntaramakuru Reuters byatangaje ko amakuru byahawe na babiri bakorana bya hafi na Prince, abo muri Leta ya RDC n’Abadipolomate babiri yemeza ko uyu mucancuro yumvikanye na […]

Continuer la lecture

Nyanza: Uvugwaho kuba inshoreke ya Mayor yifotoreje mu ntebe nkuru mu karere maze ifoto ayishyira kuri Facebook

Mu gihe hatarashira kabiri Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza ihagaritse ku nshingano Ntazinda Erasme ku buyobozi bw’aka karere, haravugwa amakuru ajyanye n’umugore bivugwa ko yaba ari “inshoreke ya Mayor” washyize ifoto kuri Facebook  yicaye mu ntebe nkuru y’Umuyobozi w’Akarere. Amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko uwo mugore, utatangajwe amazina, yifotoreje mu biro by’Umuyobozi […]

Continuer la lecture

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko abatwara ibinyabiziga bagiye kujya bahabwa amanota y’imyitwarire

Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, uteganya amavugurura atandukanye ashingiye kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rigezweho, mu rwego rwo kurushaho gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka n’abo zihitana. Ibyo ni bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 17 Mata 2025, iyobowe na Perezida Kagame. […]

Continuer la lecture

SADC yashyizeho itsinda ryihutisha imyiteguro yo gutaha kw’ingabo zayo ziri muri RDC

Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Rudzani Maphwanya, yatangaje ko umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) washyizeho itsinda rishinzwe kwihutisha imyiteguro yo gutaha kw’ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa SABC News, Gen. Maphwanya yasobanuye ko iri tsinda ryashyiriweho mu nama yahuje abagaba bakuru b’ingabo za Afurika […]

Continuer la lecture

Minisitiri Kayikwamba yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagomba gutaha

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 16 Mata 2025 yabwiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ko FDLR idafite umugambi wo kuguma mu burasirazuba bw’igihugu kandi ko bagomba gusubira mu Rwanda. “Ni muri urwo rwego twemeza ko FDLR idafite umugambi wo kuguma muri Repubulika ya Demokarasi ya […]

Continuer la lecture

Ingabo za SADC zizanyura mu Rwanda ziva muri RDC

Umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) wasabye u Rwanda guha inzira ingabo zawo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe zizaba zitashye. Amakuru agera kuri Igihe dukesha iyi nkuru ni uko izi ngabo zirimo iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi zemerewe kunyura mu Rwanda, ariko igihe zizatahira ntikiramenyekana. Uwahaye Igihe amakuru yavuze […]

Continuer la lecture

Menya uturere 10 turangwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda

Ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho mu 2017. Ni ukuvuga ko ubukene bwagabanutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize. Byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa 7 ku mibereho y’ingo, EICV7, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu. Muri rusange, abaturage barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka 7 ishize. Ubu bushakashatsi bwagaragaje kandi ko Akarere […]

Continuer la lecture

Ntazinda Erasme yegujwe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyanza

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse Ntazinda Erasme ku nshingano zo kuyobora ako Akarere. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama yateranye kuri uyu wa 15 Mata 2025, ivuga ko Ntazinda yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye. Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 […]

Continuer la lecture

RRA yasobanuye ibyo gusoresha abageni

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA cyatangaje ko amakuru agendanye n’abatanga serivisi zishyurwa mu birori asanzwe asabwa mu rwego rwo gukurikirana ko abakora imirimo ibyara inyungu banditswe kandi bubahiriza amategeko y’imisoro. Ni nyuma y’amakuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko abakora ibijyanye n’imitako mu bukwe (decoration), abakodesha ‘Sonolisation’, abatanga ibyo kunywa no kurya, ababyinnyi (itorero) ndetse […]

Continuer la lecture