Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga 4500

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda bari bafite amapeti atandukanye aho 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police. Mu bahawe iryo peti rya ACP harimo Athanase Nshuti wigeze kuba Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Corneille Murigo wigeze kuba Umuyobozi […]

Continuer la lecture

Imbere ya Amerika U Rwanda na DRC bigiye gusinyana amasezerano

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kuri uyu wa Gatanu arakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko ayo masezerano agomba gusinywa ku isaha ya Saa munani hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na […]

Continuer la lecture

AFC/M23 iri kubakisha umuhanda uhuza santere ya Masisi na Sake

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryatangiye kubakisha umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willly, yatangaje amashusho y’imashini zikora umuhanda, bigaragara ko zatangiriye akazi mu gace ka Kasengezi. Manzi yasobanuye ko kubaka […]

Continuer la lecture

Huye: Uwari Gitifu wa Mugombwa yatakiwe gufungwa imyaka irindwi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Bigwi Alain Lolain, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwaka no kwakira indonke. Ni icyemezo cyasomwe ku wa 22 Mata 2025, nyuma y’igihe gisatira amezi atandatu atawe muri yombi. Bigwi yaregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri birimo icyo kwaka no kwakira indonke (ruswa), ndetse […]

Continuer la lecture

Yaguze imodoka hafi miliyoni 306 Frw , ishya mu minota 60 gusa

Nkuko tubikesha ikinyamukuru  the Daily Guardian, Umugabo w’imyaka 33 witwa Honkon, umuhanzi n’umutunganya muzika uzwi cyane mu Buyapani, aravuga ko yaba ari we munyabyago wa mbere mu gihugu cye, nyuma y’uko imodoka y’inzozi ze, Ferrari 458 Spider, ifashwe n’inkongi hashize iminota mike ayitwaye bwa mbere. Honkon, usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki w’itsinda rikunzwe mu […]

Continuer la lecture

RMC yasabye ko Politiki nshya y’itangazamakuru yakwihutishwa

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye Abadepite kwihutisha politiki nshya y’itangazamakuru kuko izafasha mu kunoza imikorere y’uyu mwuga ndetse ikanajyana n’ikoranabuhanga rigezweho risigaye rikoreshwa muri uru rwego. Byagarutsweho mu biganiro Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ikomeje kugirana ibiganiro n’ inzego zitandukanye ku ruhare rwabo mu gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge […]

Continuer la lecture

Minisitiri Nduhungirehe yashimye intambwe RDC na AFC/M23 byateye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashimye intambwe y’amahoro abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 bateye. Nyuma y’ibiganiro byaberaga muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, RDC na AFC/M23 byumvikanye ko bigiye guhagarika imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko byasobanuwe n’impande zombi mu ijoro ryo ku […]

Continuer la lecture

RDC na AFC/M23 bumvikanye guhagarika imirwano

Mu biganiro bikomeje kubera i Doha muri Qatar, intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’iza Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) zatangaje imyanzuro bumvikanyeho irimo n’icyemezo cyo gushyiraho agahenge k’imirwano. Iri tangazo ryasomwe na AFC/M23 ryemeje ko impande zombi ziri mu biganiro byayobowe na Leta ya Qatar, zumvikanye ku kurwanya urwango, gukumira imvugo […]

Continuer la lecture

Umugore wa Kabila yashinje ingabo za RDC kurya inka ze

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2025, barashinjwa gusahura imitungo bahasanze. Umugore wa Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko aba basirikare bari mu rwuri rwa Kundelungu ruherereye mu ntara ya Haut-Katanga kandi ngo nta ruhushya bafite rwo kujya mu mutungo […]

Continuer la lecture

Umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazirika ya St Peter ngo asezerweho bwa nyuma

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Vatican, umubiri wa Papa Francis wagejejwe muri Bazilika ya St Peter, aho abakirisitu n’abandi bose bifuza kumusezeraho bazakomeza kuhahurira kugeza ku wa Gatandatu ubwo azashyingurwa. Ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha y’i Kigali ni bwo umurambo wa Papa Francis winjiye muri Bazilika ya St Peter. Iri ni ryo shingiro ry’imihango yo […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yongeye gufata uduce twinshi two muri Walikale

Uduce twinshi two muri Teritwari ya Walikale twongeye kugwa mu biganza bya AFC / M23 ndetse biranavugwa ko na Centre ya Walikale, bari baherutse gufata bakayivanamo, kubera ibiganiro bya Doha, bongeye kuyigarurira. Abatangabuhamya baho bavuga ko abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaba ibitero byo gufata Walikale. Guhangana hagati yabo na FARDC / Wazalendo byabaye umunsi wose […]

Continuer la lecture