Abivuza indwara zo mu mutwe muri CARAES Ndera bageze ku 116%

Ubuyobozi bw’Ibitaro byita ku bafite indwara zo mu mutwe (CARAES Ndera) bwatangaje ko abarwayi babigana bamaze kurenga ubushobozi bwabyo kubera ubwiyongere bukabije, aho ubu bageze ku 116%. Umuyobozi Mukuru wa CARAES Ndera, Frere Nkubiri Charles, yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Nyakanga 2025, ubwo yitabaga Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gusuzuma imikoreshereze y’Imari n’Umutungo […]

Continuer la lecture

Gatsibo: Ndungutse Balthazar aracyari imanzi ku myaka 74

Ndungutse Balthazar ni umusaza w’imyaka 74 utuye mu Murenge wa Gatsibo mu Karere ka Gatsibo mu burasirazuba bw’igihugu. Avuga ko mu buzima bwe atigeze akora imibonano mpuzabitsina, nta mugore yigeze ndetse adateganya no kumushaka. Mu kiganiro Ndungutse yagiranye na TV1 yavuze ko ubu buzima abayeho abushobozwa na Bikira Mariya nubwo atihaye Imana. Ati “Ndi imanzi, […]

Continuer la lecture

Senateri Evode Uwizeyimana yavuze ku kubwira RDC ngo isenye FDLR

Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko ingingo yo gusenya FDLR yemewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itazashoboka kuko kuyisenya bingana no gusenya igisirikare cy’igihugu. Kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa, ingabo za Ex-FAR n’Interahamwe zari zimaze gutsindwa zahungiye muri Zaïre [RDC] y’ubu zifashwa n’ubutegetsi kwisuganya ngo zizongere gutera u Rwanda. Abategetsi basimburanye muri […]

Continuer la lecture

MINEDUC yagize icyo ivuga ku barimu bakorera akazi kure y’imiryango basaba kuyegerezwa

Abarimu bakorera akazi kure y’imiryango yabo n’abayobozi b’Ibigo by’amashuri, basaba ko imyaka 3 yagenwe ngo bemererwe kwimurwa yagabanywa kuko bikomeje kuba intandaro y’isenyuka ry’imwe mu miryango. Bavuga ko uretse kuba bigira ingaruka ku muryango w’abo barimu, bigira n’ingaruka ku musaruro baba bagomba gutanga. Minisiteri y’Uburezi yo yavuze ko aba barimu bagomba no kwita ku banyeshuri […]

Continuer la lecture

Uganda: Abanyarwanda bane bakurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 19

Abasore n’inkumi bane bakomoka mu Rwanda batawe muri yombi mu Karere ka Rukungiri muri Uganda, bakurikiranyweho kwica umwangavu w’imyaka 19 bakoranaga mu kabari. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yemeje ko uwishwe yitwaga Diana Wase wari ufite imyaka 19. Bikekwa ko ubu bwicanyi bwakozwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 11 […]

Continuer la lecture

Rutsiro: Umusaza w’imyaka 70 yiyahuje umuti wica udukoko

Namigure w’imyaka 70 wari ucumbitse mu Mudugudu Tara, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, yaguye ku Kigo Nderabuzima cya Butega nyuma yo gusangwa aryamye mu buriri yanyoye umuti wica udukoko myaka uzwi nka Tiyoda abandi bazi nka Kiyoda. Abaturanyi b’uwo musaza bavuga ko yari acumbitse kuko yagezs mu Mudugudu yiyahuriyemo mu mpera […]

Continuer la lecture

Rusizi: Umugabo wasindaga akavuga nabi igihugu yafashwe agerageza kwangiza ibendera ry’igihugu

Umugabo w’imyaka 63 ukomoka mu Karere ka Karongi yafatiwe mu Karere ka Rusizi agerageza kwangiza ibendera ry’igihugu. Byabereye mu Mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kizura Umurenge wa Gikundamvura, Akarere ka Rusizi, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2025. Saa 13:50 ni bwo uyu mugabo witwa Bwarikera Bonaventure yageze ku biro by’Akagari ka Kizura afite umupanga n’icupa […]

Continuer la lecture

Perezida Museveni yirukanye abarenga 150 bakoreraga ku kibuga cy’indege

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yategetse Ikigo gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Uganda, UCAA, kwirukana abakozi 152 bakoreraga ku kibuga cy’indege cya Entebbe bahawe akazi batujuje ibisabwa. Ibi yabigarutseho mu ibaruwa aheruka kwandikira Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, General Edward Katumba Wamala, aho yamubwiye ko abo bakozi bakwiriye kwirukanwa kubera ko bahawe akazi kubera ruswa. Perezida Museveni ashingira […]

Continuer la lecture

Umusirikare wa RDC yarasiye bagenzi be batatu ku kibuga cy’indege na we arirasa

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarashe bagenzi be batatu bari barinze ku kibuga cy’Indege cya Bangboka Kisangani. Ku wa 12 Nyakanga 2025 uyu musirikare yasanze bagenzi be bari ku burinzi arasamo batatu, na we ahita yirasa. Umusirikare wavuganye na Actualite CD yavuze ko “uyu musirikare [warashe] yagaragazaga ibimenyetso by’uburwanyi, mu buryo bwo gukumira […]

Continuer la lecture

Rubavu: Umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we waburijwemo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we bari barasezeranye byemewe n’amategeko, afatanyije n’abandi bantu babiri. Ibyo byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Kitarimwa ku wa 27 Kamena 2025. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko gutahura […]

Continuer la lecture

Nyamasheke : Une femme de 80 ans sauvée après être tombée dans des latrines et y être restée 2 jours

Nyiramisago Anastasie w’imyaka 80, wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze iminsi 2 ashakishwa umuryango we uvuga ko wamubuze utazi aho ari, yasanzwe mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima. Umuturanyi wabo witwa Nambajimana Victor, yavuze ko ubusanzwe uyu mukecuru abana n’umuhungu […]

Continuer la lecture