FARDC na Wazalendo byongeye kurasana

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro uba mu ihuriro Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, byarasaniye mu ntara ya Maniema ku wa 14 Ukwakira 2025. Iyi mirwano yabereye mu mudugudu wa Nyanga wo muri santere ya Punia iherereye muri teritwari ya Punia. Abaturage bihishe mu nzu zabo mu gihe kirenga isaha kubera […]

Continuer la lecture

Hatangajwe igihe Tour du Rwanda 2026 izabera

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), ryatangaje ko Isiganwa mpuzamahanga ry’umukino wo gusiganwa ku magare rizenguruka Igihugu “Tour du Rwanda 2026” rizatangira tariki 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026. Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025, ni bwo Ishyirahamwe FERWACY ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2026 izaba guhera […]

Continuer la lecture

Ingabo za RDC zagabye ibitero bikomeye kuri AFC/M23

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu zagabye ibitero mu bice rigenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025 yatangaje ko ibi bitero byagizwemo uruhare n’indi mitwe y’ingabo n’iyitwara gisirikare ikorana […]

Continuer la lecture

Intambwe ya nyuma yo gutanga indangamuntu y’ikoranabuhanga yatewe

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu gukora indangamuntu y’ikoranabuhanga hazifashishwa imashini zigera ku 1000 mu gukusanya amakuru azifashishwa kandi ko nyuma yo gufotora ibyo bikoresho bizaguma mu tugari kugira ngo bizajye byifashishwa bitandukanye n’uko byari bimeze ubu. Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko atanga ibisobanuro ku bibazo Abadepite […]

Continuer la lecture

MINALOC ivuga iki ku bayobozi mu nzego z’ibanze basiragiza itangazamakuru

Mu nzego z’ibanze, by’umwihariko mu turere, ni hamwe mu hacyumvikana abayobozi basiragiza itangazamakuru ntibaryohoreze kubona amakuru yo muri izo nzego kandi biri mu nshingano zabo ndetse binagira uruhare mu iterambere ry’umuturage. Mu mahugurwa yavugaga ku ruhare rw’abaturage mu iterambere ry’uturere Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahaye abanyamakuru, bagaragaje ko hakiri ikibazo cy’abayobozi bakoma mu nkokora imikorere […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abajyanama be

Perezida wa Reoubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Akanama Ngishwanama k’Umukuru w’Igihugu (PAC), ihuriro ruhurizwamo impuguke z’Abanyarwanda n’abo ku rwego mpuzamahanga, bashinzwe kugira inama Umukuru w’Igihugu na Guverinoma kugira ngo bungurane ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda. Iyi nama yabereye kuri Kigali Golf Resort, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025. Ibi biganiro by’Umukuru w’Igihugu […]

Continuer la lecture

Kabila yayoboye inama y’abatavuga rumwe na Tshisekedi

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ayoboye inama ihuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi iri kubera i Nairobi. Abanyapolitiki bitabiriye iyi nama barimo Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2012 kugeza mu 2016, Seth Kikuni, Franck Diongo, Néhémie Mwilanya, Raymond Tshibanda, José […]

Continuer la lecture

Abana 10 bazahagararira u Rwanda muri ‘FC Bayern Youth Cup 2025’

Abana 10 bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Abatarengeje imyaka 16 “FC Bayern Youth Cup World Final” ritegurwa na FC Bayern Munich yo mu Budage, bakiriwe na Minisiteri ya Siporo. Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko Umuyobozi wa Isonga, Dr. Claireon Niyonsenga, yakiriye abana […]

Continuer la lecture

Dr. Frank Habineza na Alphonse Nkubana batorewe kuba Abasenateri

Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (Democaratic Green Party Rwanda) na Alphonse Nkubana uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP), batowe n’abahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) kuba Abasenateri. Mu nama rusange idasanzwe y’iryo huriro yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ni yo […]

Continuer la lecture

Ross Kana yijeje gucana umucyo muri ‘The Silver Gala’

Ross Kana yagaragaje ko ageze kure imyiteguro y’ibirori azaririmbamo bya ‘The Silver Gala’, bizaba mu Ugushyingo 2025. Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru aho yavuze ko atari we uzabona uwo munsi w’ibi birori ugeze. Ati “Sinjye uzabona uwo munsi ugeze, natunguwe n’abana tuzafatanya bo muri Sherrie Silver Foundation, njye nasanze hari ibyo […]

Continuer la lecture

Abasenateri batandatu barakoza imitwe y’intoki ku iherezo rya manda zabo

Senateri Evode Uwizeyimana, André Twahirwa, Clotilde Mukakarangwa, Epiphanie Kanziza, Alexis Mugisha, na Jean Pierre Dusingizemungu, bazasoza manda yabo y’imyaka itanu mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, mu cyumweru gitaha. Abo Basenateri bose barahiriye kwinjira muri Sena imbere ya Perezida Paul Kagame ku wa 22 Ukwakira 2020. Bivuze ko ku wa 22 Ukwakira 2025 bazaba […]

Continuer la lecture