Ukraine yasabwe guserezanya abaryamana bahuje ibitsina mbere yo kwinjira muri EU

Minisitiri w’intebe wa Suède, Ulf Kristersson, yavuze ko kugira ngo Ukraine yemererwe kuba umunyamuryango w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), igomba kubanza guha uburenganzira busesuye abaryamana bahuje igitsina, bakemererwa serivisi zose mu gihugu, ndetse ikemera no kujya ibasezeranya imbere y’amategeko. Ibi yabitangaje ku wa 1 Kanama 2025, nyuma yo guhura n’abasirikare ba Ukraine baryamana n’abo bahuje […]

Continuer la lecture

Hamas yatangaje ko ititeguye gushyira intwaro hasi mu gihe Palestine itarigenga

Umutwe witwaje intwaro wa Hamas umaze hafi imyaka ibiri uhanganye na Israel muri Gaza, watangaje ko utazigera ushyira intwaro hasi mu gihe Palestine itari yemerwa nk’igihugu cyigenga, ni mu gihe Israel yo ivuga ko izahagarika intambara ari uko imbaraga za gisirikare za Hamas zisenywe. Hamas itangaje ibi nyuma y’uko intumwa ya Perezida Trump, Steve Witkoff, […]

Continuer la lecture

Gen Muhoozi yatangaje uko afata u Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuvuga ko afata u Rwanda nk’imuhira. Yabigarutseho mu magambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko akunda u Rwanda cyane ndetse arufata nko mu rugo. Yakomeje agira ati “Nkunda u Rwanda cyane… ni mu rugo. Ariko by’umwihariko nkunda […]

Continuer la lecture

Ni ibiki bikubiye mu mahame mu by’ubukungu U Rwanda na RDC bashyizeho umukono

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yashyize ahagaragara inyandiko nshya igaragaza ingingo zitandukanye z’urwego rw’ubukungu aho u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifite umugambi wo gufatanya mu iterambere. Ni bimwe mu byemejwe mu itangazo ry’amahame ku masezerano y’amahoro byasinywe tariki ya 27 Kamena 2025. Mu itangazo USA yashyize ahagaragara tariki […]

Continuer la lecture

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC ari mu buhungiro

Ishyaka LGD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemeje ko Perezida waryo, Augustin Matata Ponyo, yahunze igihugu. Matata yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC kuva muri Mata 2012 kugeza mu Ugushyingo 2016, aba na Senateri kuva muri Werurwe 2019 kugeza muri Gicurasi 2025. Umunyamabanga Mukuru wa LGD, Francklin Tshamala, tariki ya 31 Gicurasi […]

Continuer la lecture

Ibyo wamenya kuri musk za Kim Kardashian bivugwa ko ziraranwa zigafasha kugira isura nziza

Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa Tiktok, ushobora kuba uzi amashusho abakobwa n’abagore bakunda gukora berekana ibyo bararanye ku mubiri wabo cyane cyane mu maso bituma barushaho kongera ubwiza, ibizwi nka ’morning shed’. Ayo mashusho aba akubiyemo kwambara ‘mask’ mu maso zifite akamaro gatandukanye, zirimo izo gutuma bagira uruhu rwiza, izo gutuma iminwa […]

Continuer la lecture

“Turimo gupfa buhoro buhoro, ni muturokore”, Inzara irimo guhitana abaturage ba Gaza umusubirizo nyuma y’icyumweru cy’ibihe bibabaje

Ababyeyi bareba abana babo bari guta ibiro umunsi ku wundi bitewe n’uko inkunga y’ibiribwa ikomeje gufatirwa na Israheli, bituma inzara itangira kwica abantu nk’uko inzobere zemeza ko inzara ikabije iri kuba muri ako gace. Abaturage ba Gaza ntibari bakeneye icyemezo cy’inzobere z’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko ibihe bibi cyane by’inzara biri kuba muri Gaza. Bamaze amezi […]

Continuer la lecture

APR FC izakina na Power Dynamos ku Munsi w’Igitinyiro

Ikipe ya APR FC yatangaje ko izamina na Power Dynamos yo muri Zambia, ku Munsi w’Igitinyiro uteganyijwe tariki 17 Kanama 2025. Iby’uyu mukino wa gicuti uzabera kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi, APR FC yabutangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo imenyesha aba Yagize iti”Ku ya 17 Kanama, tuzakira Power Dynamos FC mu Munsi w’Igitinyiro.” Uretse uyu […]

Continuer la lecture

Burundi: Abadepite basabwe gushaka diplômes, kwiga Icyongereza na mudasobwa

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Ndabirabe Daniel Gélase, yasabye abadepite bashya gushaka diplômes, bakiga Icyongereza ndetse na mudasobwa kugira ngo bagendane n’igihe kigezweho. Ubu butumwa yabutanze tariki ya 31 Nyakanga 2025, nyuma y’aho Inteko y’u Burundi itoye Perezida wayo na ba Visi Perezida babiri, mbere yo gutangira ku mugaragaro manda nshya […]

Continuer la lecture

Abarenga miliyoni 11 bavuwe bigizwemo uruhare na Kiliziya Gatolika

Ubuyobozi bw’ishoramari rya Kiliziya Gatolika rifasha imishinga y’imibereho myiza itegurwa kandi iyoborwa n’amatorero ku Mugabane wa Afurika (Mission Invest) bugaragaza ko Kiliziya Gatolika yagize uruhare mu buvuzi bw’abarwayi barenga miliyoni 11 mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu ishize. Babigaragarije mu nama ya 20 y’inteko rusange y’Abepisikopi bo muri Afurika na Madagascar irimo kubera i Kigali […]

Continuer la lecture

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ibyo abona byakwitabwaho kugira ngo Afurika itere imbere

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko gushyira imbaraga mu gushora imari mu kubaka ibikorwaremezo by’imihanda, ibyambu n’iby’amashanyarazi, guteza imbere buhinzi no gutera inkunga ifatika ibigo bito n’ibiciriritse, byagira uruhare rufatika mu kwihutisha iterambere rirambye rya Afurika. Yabitangaje kuri uyu wa 1 Kanama 2025, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’Inteko Rusange ya 2025 ya TDB […]

Continuer la lecture