U Rwanda rurashima umubano rufitanye n’u Buhinde

“Umubano w’ibihugu byacu ni mwiza cyane, aho Abahinde basaga 4,000 batuye mu Rwanda na ho abanyeshuri basaga 350 bakaba biga mu Buhinde.” Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Jacqueline Mukangira, ubwo yasuraga Kaminuza ya KIIT yigisha ikoranabuhanga ryifashishwa mu nganda, ndetse na KISS yigisha ubumenyi rusange. Izo Kaminuza zombi ziherereye mu […]

Continuer la lecture

Tshisekedi yanze ibyo gushyira AFC/M23 mu biganiro by’Abanye-Congo

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yavuze ko Abanye-Congo badakeneye umuhuza kugira ngo bakemure amakimbirane bafitanye kandi ko kuyakemura bidasaba gufata intwaro. Ubu butumwa yabutangiye mu nama y’ihuriro Union Sacrée risangiye ubutegetsi yabereye i Kinshasa ku wa 30 Kanama 2025, akomoza kuri gahunda y’umuryango wa Thabo Mbeki yo guhuriza Abanye-Congo […]

Continuer la lecture

APR FC yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup 2025

APR FC ihagarariye u Rwanda yerekeje muri Tanzania gukina CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka izatangira tariki tariki 2 Kugeza ku ya 15 Nzeri 2025. Kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, ni bwo abakinnyi ba APR FC bahagurutse i Kigali berekeza i Dar salaam muri Tanzania. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yitabiriye iri rushanwa ifite abakinnyi […]

Continuer la lecture

Abatunze imbwa mu Rwanda bagiye kujya bazandikisha ku mudugudu

Abatunze imbwa mu Rwanda basabwe kujya bazandikisha ku buyobozi bw’imidugudu batuyemo ndetse bakerekana ibimenyetso by’uko zahawe urukingo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rijyanye n’ubuzima bw’inyamaswa ryo mu 2008 ndetse n’iteka rya minisitiri ryo mu 2020. Aya mabwirizwa yashyizwe hanze n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, aho agamije kurushaho gukurikirana ubuzima […]

Continuer la lecture

Kamonyi: Bazenguruka i Kigali bagiye ku Karere kubera umuhanda udakoze

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Ngamba batewe inkeke n’umuhanda Kamuhanda-Ngamba w’ibilometero 22 udakoze, utuma bazenguruka bakanyura i Kigali kugira ngo bagere ku Biro by’Akarere ka Kamonyi. Bivugwa ko abandi batanyuze i Kigali na bo bibasaba guterera imisozi bakamanuka imjbande, iyo banyuze mu zindi nzira zibasaba gukoresha nibura amasaha abiri kugira ngo bagere ku […]

Continuer la lecture

Umuhanda Kimisagara-Nyamirambo wafunzwe by’agateganyo

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda Kimisagara-Nyamirambo uri kubakwamo ibiraro byatumye hafungwa ibice bibiri byawo. Itangazo ryasohotse ku wa 29 Kanama 2025 rigaragaza ko “Hazafungwa ibice bibiri by’umuhanda KN 20 Ave hagati ya KN 201 St na KN 418 St (umuhanda w’amabuye uzamuka Kabusunzu).” Uyu muhanda wafunzwe kuva saa Sita z’ijoro ku wa Gatanu tariki […]

Continuer la lecture

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye intumwa za Qatar ziri mu ruzinduko mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yibukije ko kugira ubumwe utaravuye mu bukene nta cyo byaba bimaze, yabikomojeho ubwo yakiraga mu Biro bye Village Urugwiro itsinda ryaturutse mu nzego z’ubuyobozi z’igihugu cya Qatar. Iri tsinda yakiriye ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama, riri mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi itanu, rwatangiye ku wa 25 Kanama 2025. Mu biganiro […]

Continuer la lecture

AFC/M23 igiye guha abaturage inote zisimbura izishaje

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo, yasabye abaturage gutanga inoti zishaje bafite kugira ngo bahabwe inshya. Uyu muyobozi ku wa 29 Kanama 2025 yasobanuye ko abaturage bamaze iminsi binubira gukoresha inoti nyinshi zishaje, zirimo izangiritse cyane n’izacitse, bityo ko kugira […]

Continuer la lecture

Umuyobozi wa HCR yashimye politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku mpunzi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), Filippo Grandi, yashimye Perezida Kagame kubera politiki nziza afite yo kwita ku mpunzi. Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko asuye inkambi y’igihe gito y’impunzi z’Abanye-Congo ya Nkamira, iherereye mu Karere ka Rubavu. Filippo Grandi […]

Continuer la lecture

Miss Mutesi Jolly mu batanze akayabo kuri Vibraniun Album

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 mu batanze akayabo ka miliyoni 10 y’amafaranga y’u Rwanda kuri Vibraniun Album ya Nel Ngabo na Platin P. Ni mu gitaramo cyo kuyisogongeza inshuti zabo za hafi cyabaye mu ijoro ry’itariki 29 Kanama 2025 kibera muri Zaria Court. Ni igitaramo kitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo abanafatanyije […]

Continuer la lecture

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ryabonye abayobozi bashya

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ryabonye abayobozi bashya basimbuye abari bamaze imyaka itandatu bariyobora. Ni amatora yabaye kuri uyu wa 29 Kanama 2025 mu Nama Rusange ya ARJ, yigiwemo ingingo zitandukanye zo guteza imbere iri shyirahamwe. Abatowe barimo Dan Ngabonziza ukorera Kigali Today watorewe kuba Perezida. Uwamariya Brigitte uri mu bayobozi ba Radio Huguka atorwa […]

Continuer la lecture