Rutsiro: Ingo zirenga ibihumbi 11 zahawe amashanyarazi mu mezi icyenda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko mu mezi icyenda ashize bumaze gucanira ingo ibihumbi 11 yo mu midugudu itagiraga umuriro w’amashanyarazi. Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuba yamaze kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze 2024, gusa iyo ntego ntabwo yagezweho bitewe n’impamvu zirimo icyorezo cya covid-19, hakiyongeraho no ku ba benshi mu baturage batari […]

Continuer la lecture

U Rwanda na Trinidad & Tobago byatangiye ubufatanye mu bwikorezi bw’indege

Leta y’u Rwanda n’iya Trinidad and Tobago byemeranyije ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, bisinyana amasezerano afungurira amarembo ibigo by’ubwikorezi bwo mu kirere ku mpande zombi. Ayo masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatandatu tariki ya 27 Nzeri, ubwo abahagarariye ibihugu byombi bahuriraga i New York ahateraniye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteranye […]

Continuer la lecture

Ibyo ukwiriye kwirinda mu gihe ubonye umuntu wishwe cyangwa ugeze ahabaye ubujura

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyasabye Abanyarwanda kwirinda gukorakora abantu bishwe cyangwa kugendagenda ahantu habereye ibyaha nk’ibijyanye n’ubujura bwo gutobora inzu n’ibindi, ahubwo ko hakwiriye kuzitirwa mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibimenyetso byakwifashishwa mu butabera. Akenshi iyo abantu babonye umuntu wishwe mbere yo guhuruza babanza gukorakora ku murambo bareba […]

Continuer la lecture

Bwiza na Chriss Eazy mu bazasusurutsa ibirori byo gusoza UCI

Abahanzi bari mu bakunzwe mu muziki nyarwanda Bwiza, Chriss Eazy na Mc Brian bazatarama mu birori bizasoza Shampiyona Mpuzamahanga y’Isi y’Amagare (UCI 2025) Mu gihe habura amasaha kugira ngo UCI isozwe hanatangwa ibihembo hateguwe igitaramo kizaherekeza iryo siganwa ari nabyo abo bahanzi bazataramamo. Ku nteguza y’ibyo birori, Bwiza yasangije abakunzi be kuri konti ye ya […]

Continuer la lecture

Gakenke: Barataka ibihombo kubera umuhanda Vunga–Mugunga wangiritse

Abaturage bo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, barasaba ko umuhanda Vunga–Mugunga wakubakwa mu buryo burambye kuko umaze kubagiraho ingaruka zikomeye. Uwo muhanda ugenda wangirika cyane mu bihe by’imvura, amazi akawuzura bigatuma ibinyabiziga bitahanyura, bityo umusaruro w’abaturage ntugere ku masoko, n’imigenderanire ntigende neza. Umuhanda uturaka Nyabitare mu Murenge wa Mugunga ni imwe mu nzira […]

Continuer la lecture

AFC/M23 yerekeje amaso ku mijyi ya Uvira na Kisangani

Nyuma y’iminsi abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye umujyi wa Nzibira wari ihuriro ndetse n’ahategurirwa ibitero by’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe bafatanyije, batangaje ko bagomba kubohora Uvira, Mwenga na Kisangani. Umujyi wa Nzibira ni umwe mu y’ingenzi muri Kivu y’Amajyepfo, uzwiho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo gasegereti na zahabu. AFC/M23 yafashe byuzuye uyu mujyi ku wa 22 […]

Continuer la lecture

RFI igiye kujya ipima ADN z’abangavu bamaze ibyumweru bitandatu batwite mu kubaha ubutabera hakiri kare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyatangaje ko kigiye gutangira gupima uturemangingo ndangasano (ADN) tw’abangavu bamaze ibyumweru bitandatu batewe inda, kugira ngo hamenyekane abazibateye bityo babone ubutabera hakiri kare. Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles mu bukangurambaga iki kigo cyari kiri gukorera mu turere dutanu two mu Ntara […]

Continuer la lecture

Bugesera: Umugabo yishe umugore we amukekaho kumuca inyuma ahita yishyikiriza Polisi

Umugabo w’imyaka 27 wo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, akurikiranyweho kwica umugore we akoresheje umuhoro, aho avuga ko yabitewe no kumukekaho kumuca inyuma, nyuma yijyana kuri Polisi kugira ngo afungwe. Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa 25 Nzeri 2025, bibera mu Mudugudu wa Cyaruhirira mu Kagari ka Mbyo mu Murenge wa […]

Continuer la lecture

Kaminuza y’u Rwanda n’iya Korea y’Epfo byemeje guteza imbere ubushakashatsi

Kaminuza y’u Rwanda (UR) na Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo, basinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) mu by’uburezi, by’umwihariko mu guteza imbere ubushakashatsi no guha icyerekezo abashakashatsi. Aya masezerano yasinywe ku wa 24 Nzeri mu nama yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 140 ya Kaminuza ya Yonsei, ahagarariwe na Prof. Kayihura Muganga Didas, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza […]

Continuer la lecture

Dr. Karangwa wa RFI yatanze inama ku bapimisha ADN ngo bahamye ko abana ari ababo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), Dr. Charles Karangwa, yasabye ababyeyi bifuza gupimisha uturemangingo ndangasano (ADN) ngo bamenye niba abana ari ababo ko babigendamo gake, kuko bishyira mu kaga abo bana n’umuryango Nyarwanda muri rusange. Muri RFI, imwe muri serivisi izwi cyane batanga ni ugupima ADN mu kureba […]

Continuer la lecture

Nyarugenge: RIB yataye muri yombi abakubitiye umuturage ku biro by’Akagari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu baherutse kugaragara mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira gaherereye mu Murenge wa Nyakabanda wo mu Karere ka Nyarugenge. Ibi uru rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, ku wa 25 Nzeri 2025. RIB yagaragaje ko aba bagabo bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu […]

Continuer la lecture