Mu birori by’ubukwe, Davido yibutse umwana we witabye Imana

Umuhanzi w’umunyanigeria uririmba injyana ya Afrobeats David Adeleke, yazirikanye umwana we Ifeanyi Adeleke uherutse kwitaba Imana, ubwo yagaragaraga yambaye ishati ifite ibipesu bikozwe mu ifoto y’uwo mwana. Ni ubukwe yakoranye n’umugore we Chioma Rowlan, mu mpera z’icyumweru gishize burangwa no gusezerana imbere y’Imana, i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashimangiraga ibirori bari barabanje […]

Continuer la lecture

Musanze-Busogo: Umugabo yasanzwe mu ishyamba yapfuye

Mu Mudugudu wa Karema, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busogo, Akarere ka Musanze haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Niyonzima Joseph w’imyaka 57, wasanzwe yapfuye ari mu ishyamba. Aya makuru kugira ngo amenyekane yatanzwe n’Umukuru w’Umudugudu wa Karema avuga ko nyakwigendera yari yagiye mu bukwe ku munsi wabanje, ariko ntiyagarutse mu rugo, kugeza ubwo mu gitondo cyo […]

Continuer la lecture

Alex Muyoboke mu gahinda ko kubura umubyeyi

Alex Muyoboke uri mu bazwi cyane mu myidagaduro y’u Rwanda akaba yaranabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (Nyina). Ni inkuru yasangije abakurikira ku mbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki 10 Kanama 2025, agaragaza ko ababajwe no kumubura. Yanditse ati: “Mama mwiza, Mawe Wanzanye ku Isi, umpa byose wari ufite. Igendere Mama nasanze […]

Continuer la lecture

Mali: Abarimo Général bafungiwe umugambi wo guhirika ubutegetsi

Igisirikare cya Mali cyataye muri yombi abasirikare bagera kuri 20 barimo Général, bakekwaho umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Général Assimi Goïta. Umwe mu bashinzwe umutekano muri iki gihugu ku wa 10 Kanama 2025 yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati “Kuva mu minsi itatu ishize, hatawe muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya inzego. Hafunzwe abagera kuri 20.” Mu […]

Continuer la lecture

Leta ya RDC yavuze ko yakubiswe inshuro na AFC/M23 kuko ikoresha ’drones’ nyinshi

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buhamya ko ihuriro AFC/M23 ryakoresheje indege zitagira abapilote ’drones’ nyinshi mu mirwano yabereye muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC na Wazalendo muri Walungu yatangiye tariki ya 7 Kanama 2025. Ku munsi wakurikiyeho, AFC/M23 yafashe agace ka […]

Continuer la lecture

Super Manager yagizwe umuvugizi w’abafana ba APR FC wagateganyo

Super Manager yamaze gugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC byagateganyo, nyuma y’uko uwari umuvugizi w’abafana ba APR FC Mugisha Frank  umaze kumenyekana nka Jangwani atawe muri yombi. Gakumba Patrick  yarebye umukino wahuje Bugesera FC na APR FC kuri iki Cyumweru, kuri Stade ya Bugesera,Uyu  mukino wari mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26 […]

Continuer la lecture

Gaza: Abanyamakuru batanu ba Al Jazeera bishwe n’igitero cya Israel

Abanyamakuru batanu bakorera Al Jazeera, barimo n’umunyamakuru uzwi cyane Anas al-Sharif, bishwe n’igitero cya Israel hafi y’ibitaro bya Al-Shifa mu Mujyi wa Gaza, nk’uko televiziyo Al Jazeera yabitangaje. Al-Sharif n’undi munyamakuru, Mohammed Qreiqeh, hamwe n’abafotora Ibrahim Zaher, Mohammed Noufal na Moamen Aliwa, bari mu ihema ryagenewe abanyamakuru ku muryango nyamukuru w’ibyo bitaro ubwo baraswaga, nk’uko […]

Continuer la lecture

Eric Semuhungu yatawe muri yombi

Semuhungu Eric uri mu bagezweho ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma yo gufatwa mu mpera z’iki cyumweru gishize atwaye imodoka yanyweye ibisindisha. Semuhungu agitabwa muri yombi yahise ajya gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko ari naho agomba kumara iminsi itanu igenwa nka kimwe mu bihano bihabwa umuntu wafashwe atwaye […]

Continuer la lecture

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,3% muri Nyakanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,3% ugereranyije na Nyakanga 2024 mu gihe muri Kamena 2025 byari byiyongereyeho 7%. Muri Nyakanga 2025, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,7%. Ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% […]

Continuer la lecture

Icyumweru cy’irangamimerere gikemura byinshi ku mwirondoro w’umuntu

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Kanama 2025, haratangira icyumweru cyahariwe irangamimerere, aho ibibazo bijyanye na serivisi zaryo, zifasha kuba ku gihe ku bijyanye n’irangamimerere. Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishishikariza abaturarwanda kwitegura, bakagana inzego bireba kugira ngo, amakuru yabo abe yuzuye kandi ajyanye n’igihe, cyane cyane muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje mu nzego zitandukanye z’ubuzima […]

Continuer la lecture

Abagabo babiri bakekwaho kwica abazamu i Rwamagana, barashwe barwanya abashinzwe umutekano

Abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwica abazamu barindaga ububiko bw’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo bari basingiriye Abapolisi, bagashaka kubanigisha amapingu. Aba bagabo barashwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ubwo barwanyaga inzego z’umutekano. Bari bagiye kwerekana bimwe mu bikoresho bibye n’ibyo bakoresheje bica abo bazamu. Byabereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa […]

Continuer la lecture