FC Barcelone yegukanye Copa del Rey itsinze Real Madrid ku mukino wa nyuma [AMAFOTO]

FC Barcelone yegukanye igikombe cya Copa del Rey ku nshuro ya 32 mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 3-2 ku mukino wa nyuma wari wuzuyemo ishyaka n’ubushyamirane. Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025, kuri Estadio de La Cartuja i Seville. Real Madrid yari itishimiye […]

Continuer la lecture

Ibikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na RDC

Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025, basinyanye “Amasezerano ku by’ibanze agamije amahoro”. Ni mu muhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ukaba warabere i Washington D.C. Hagiye kugarukwa kuri bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano nk’uko […]

Continuer la lecture

Kwibuka 31: PSF izagira uruhare mu kubaka igihugu cyashegeshwe na Jenoside

Perezidente urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Jeanne Francoise Mubirigi aratangaza ko abikorera mu Rwanda bazagira uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyashenywe na Jenoside yakorewe abatutsi aho bamwe mu bikorera icyo gihe bayigizemo uruhare ruziguye. Ni mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi cyateguwe n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda cyabaye ku gicamunsi cyo […]

Continuer la lecture

Qatar yavuze ku masezerano u Rwanda rwagiranye na RDC

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko yashimye amasezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi byagiranye, agena amahame y’ibanze mu gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC, babifashijwemo na mugenzi wabo wa Amerika, Macro […]

Continuer la lecture

Imbere ya Amerika U Rwanda na RDC basinye amasezerano

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) basinye amasezerano akubiyemo amahame agamije kugarura amahoro arambye, babifashijwemo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika. Ni igikorwa cyabereye i Washington, D.C kuri uyu wa 25 Mata 2025, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe na mugenzi we Thérèse Kayikwamba Wagner wari uhagarariye […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barenga 4500

Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba Ofisiye ba Polisi y’u Rwanda bari bafite amapeti atandukanye aho 12 bari bafite Ipeti rya Chief Superintendent of Police bahawe ipeti rya Assistant Commissioner of Police. Mu bahawe iryo peti rya ACP harimo Athanase Nshuti wigeze kuba Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Corneille Murigo wigeze kuba Umuyobozi […]

Continuer la lecture

Imbere ya Amerika U Rwanda na DRC bigiye gusinyana amasezerano

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, kuri uyu wa Gatanu arakurikirana isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro bishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Amerika byatangaje ko ayo masezerano agomba gusinywa ku isaha ya Saa munani hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe na […]

Continuer la lecture

AFC/M23 iri kubakisha umuhanda uhuza santere ya Masisi na Sake

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryatangiye kubakisha umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu. Guverineri wungirije wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na AFC/M23, Manzi Willly, yatangaje amashusho y’imashini zikora umuhanda, bigaragara ko zatangiriye akazi mu gace ka Kasengezi. Manzi yasobanuye ko kubaka […]

Continuer la lecture

Huye: Uwari Gitifu wa Mugombwa yatakiwe gufungwa imyaka irindwi

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwakatiye igifungo cy’imyaka irindwi, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, Bigwi Alain Lolain, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwaka no kwakira indonke. Ni icyemezo cyasomwe ku wa 22 Mata 2025, nyuma y’igihe gisatira amezi atandatu atawe muri yombi. Bigwi yaregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri birimo icyo kwaka no kwakira indonke (ruswa), ndetse […]

Continuer la lecture

Yaguze imodoka hafi miliyoni 306 Frw , ishya mu minota 60 gusa

Nkuko tubikesha ikinyamukuru  the Daily Guardian, Umugabo w’imyaka 33 witwa Honkon, umuhanzi n’umutunganya muzika uzwi cyane mu Buyapani, aravuga ko yaba ari we munyabyago wa mbere mu gihugu cye, nyuma y’uko imodoka y’inzozi ze, Ferrari 458 Spider, ifashwe n’inkongi hashize iminota mike ayitwaye bwa mbere. Honkon, usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki w’itsinda rikunzwe mu […]

Continuer la lecture

RMC yasabye ko Politiki nshya y’itangazamakuru yakwihutishwa

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), rwasabye Abadepite kwihutisha politiki nshya y’itangazamakuru kuko izafasha mu kunoza imikorere y’uyu mwuga ndetse ikanajyana n’ikoranabuhanga rigezweho risigaye rikoreshwa muri uru rwego. Byagarutsweho mu biganiro Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ikomeje kugirana ibiganiro n’ inzego zitandukanye ku ruhare rwabo mu gushyirwa mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge […]

Continuer la lecture