Minisitiri Nduhungirehe yavuze igikenewe hagati ya DRC na M23

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye inzira y’ibiganiro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, n’Ihuriro rya AFC/M23. Kuva ku wa Mbere tariki 26 Mutarama 2025, ingabo z’umutwe wa M23 ziragenzura Umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyirangogo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu kiganiro Minisitiri […]

Continuer la lecture

Malawi igiye gucyura Ingabo zayo zari muri RDC

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, yategetse ubuyobozi bw’Ingabo gutangira gutegura uburyo bwo gucyura abasirikare b’icyo gihugu bari mu ntambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za Malawi zari mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC), ubu butumwa bukaba bwari buherutse kongererwa igihe mu mpera z’umwaka ushize. Iri tangazo […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame na Antonio Costa baganiriye ku makimbirane muri RDC

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro bitanga umusaruro n’Umuyobozi w’Inama y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EUC) António Costa, ku bibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Perezida Kagame na António Costa bemeranyijwe ko hakenewe uburyo buboneye bwo guhosha amakimbirane no gukemura ikibazo cy’umutekano muke nu buryo burambye binyuze mu biganiro […]

Continuer la lecture

M23 yashyizeho Guverineri muri Kivu y’Amajyaruguru

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje bunashyiraho abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Bahati Musanga Joseph yagizwe Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Ngarambe Willy agirwa Guverineri wungirije ushinzwe ibibazo bya Politiki, Ubutegetsi n’Amategeko mu gihe Amani Bahati Shaddrak yagizwe Guverineri wungirije ushinzwe […]

Continuer la lecture

Umubare w’Abasirikare ba FARDC baguye mu mirwano na M23 i Goma wamenyekanye

Imiryango mpuzamahanga ikora ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko nyuma y’agahenge katangajwe na M23, hatangiye ibikorwa byo gushyingura abapfiriye mu mirwano y’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo Wazalendo na FDLR bari bahanganyemo na M23 i Goma, aho byatangajwe ko iyo mirwano yaguyemo abasaga 2500 bo ku ruhande rwa FARDC. Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya […]

Continuer la lecture

Abadepite ba Afurika y’Epfo basabye gukura ingabo zabo muri Congo

Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo basabye Guverinoma yabo gukura Ingabo z’icyo gihugu mu Burasirazuba bwa Kongo, aho zirimo gufatanya n’Ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe irimo na FDLR. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo, Angie Motshekga, yitabye Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo atange ibisobanuro […]

Continuer la lecture

Maj. Gen Somo wasimbuye Cirimwami yatangiye imirimo , anengwa gutinya M23

Guverineri mushya wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Evariste Somo Kakule, wasimbuye Maj. Gen. Peter Cirimwami uherutse kwicwa n’abarwanyi ba M23, yatangiriye imirimo ye ku gusana imihanda, anengwa gutinya M23. Maj. Gen. Somo Kakule yatangiye kuyoborera iyi ntara i Beni, hanze y’umujyi wa Goma, usanzwemo icyicaro gikuru cy’iyi ntara.Ibikorwa bye bya mbere byatangiriye […]

Continuer la lecture

Igisirikare cy’Afurika y’Epfo cyavuze uwarashe mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) Gen. Rudzani Maphwanya, yemeje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ari zo zarashe ibisasu bya roketi ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu. Gen. Maphwanya yabitangaje ubwo yari yitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, kuwa Kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2025, ari kumwe na […]

Continuer la lecture

I Rusizi n’i Rutsiro habonetse ibisasu bya gerenade mu mirima

Umugore w’imyaka 39 wahingaga wo mu Karere ka Rutsiro n’umusore w’imyaka 18 watemaga igiti mu Karere ka Rutsiro batahuye ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bitandukanye, babimenyesha inzego z’umutekano ziza kubitwara ziranabituritsa. Ibyo bisasu byagaragaraga ko bimaze igihe kinini mu butaka, Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abaturage kujya bigengesera igihe cyose babonye igisasu cyangwa icyuma […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwiba abana mu bitaro akabita abe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Mukamana Florence, akurikiranyweho gushimuta abana b’abandi, abibye ku bitaro akabita abe. Ni icyemezo RIB yafashe nyuma y’uko yakiriye ikirego cy’umubyeyi wibwe uruhinja yari yagiye gukingiza ku bitaro bya Masaka mu Karere ka Gasabo. Iperereza ryahise ritangira nyuma hafatwa uyu mugore witwa Mukamana Florence ufite […]

Continuer la lecture

M23 yasabwe gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yasabye umutwe wa M23 gufungura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, umaze iminsi uri mu maboko yawo. Ku wa 26 Mutarama 2025, M23 yabanje gufunga ikirere cy’iki kibuga cy’indege, ivuga ko ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije zagikoreshaga mu gutwara intwaro zicisha abasivili. […]

Continuer la lecture