Nyarugenge: Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma yatawe muri yombi arakekwaho kwica umwana w’umugore we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma biherereye mu Karere ka Gisagara witwa Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38, kubw’iperereza riri gukorwa ku rupfu rw’umwana w’umugore we, witwa Ganza Rayane w’imyaka umunani. Uyu mwana yari uw’umugore wa Ngiruwonsanga Pascal bashakanye byemewe n’amategeko, akaba yaramutahanye muri urwo rugo. Umuvugizi wa RIB yabwiye IGIHE […]

Continuer la lecture

Leta yavuze icyo igiye gukora kubera umuceri wabuze isoko

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje kugeza ubu hari toni 31 000 z’umuceri utarabona umuguzi, ku buryo Leta ifatanyije n’ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranye imipaka, bafashe ingamba zo kuwugura ukagaburira abanyeshuri undi ugacuruzwa. Hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abahinzi hirya no hino mu gihugu bahinze umuceri ubura isoko ndetse na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda […]

Continuer la lecture

Perezida Kagame yavuze ku batagarutse muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko kuba hari bamwe mu bayobozi batagarutse muri Guverinoma muri manda nshya y’imyaka itanu, iherutse gushyirwaho, batirukanwe ahubwo bahinduriwe imirimo. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama, ubwo yakiraga indahiro z’abo bagize Guverinoma, barimo Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta ndetse n’iy’Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego […]

Continuer la lecture

Kabuye: Toni 800 z’umuceri zigiye kumara amezi atatu ku mbuga zarabuze isoko

Abahinzi b’umuceri bawuhinga kuri hegitari 250 mu Kibaya cya Kabuye kiri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bamaze amezi hafi atatu bategereje isoko ry’umuceri urenga toni 800 bejeje mu gihembwe cy’ihinga giheruka, ariko magingo ntibarabona isoko ndetse bafite impungenge ko ku mbuga wanitseho ushobora kuhangirikira. Abahinzi bo muri Koperative KORIKA baganiriye na IGIHE […]

Continuer la lecture

Gicumbi: yishwe nyuma yo gusambanywa n’abagabo batatu

Umugore witwa Mukarabarisa Belthilde, uzwi ku izina rya Tenesi w’imyaka 48, wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Munyinya, mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, yishwe nyuma yo gusambanywa n’abagabo batatu. Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, ariko amakuru yabyo yatangajwe gusa mu gitondo cyo ku wa […]

Continuer la lecture

Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ari mu maboko ya RIB kubera kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Ruranga Jean w’imyaka 53 wahoze ari umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutabera, wari ushinzwe kuburanira Leta imanza yarezwemo yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.   Ruranga wari usigaye ari umuhesha w’inkiko w’umwuga nyuma yo gusezera akazi muri minisiteri, yatawe muri yombi ku […]

Continuer la lecture

Kigali: Abantu 22 bafatiwe mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo. Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n’abasore b’ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya. Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, […]

Continuer la lecture

Urubanza rw’ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyari 12 Frw rwasubitswe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwasubitse iburanisha ry’urubanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ruregwamo Manzi Sezisoni ukekwaho kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 12 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX.   Manzi yinjiye mu cyumba cy’iburanisha yambaye ishati y’ibara ry’icyatsi ya Made In Rwanda, lunettes, ipantalo y’ibara ry’ivu n’inkweto […]

Continuer la lecture

Ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyari zirenga 12 Frw agiye kuburanishwa

Umuyobozi w’Ikigo “gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet” cya Billion Traders FX, Davis Sezisoni Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda miliyoni 10$ agiye gutangira kubunanishwa. Manzi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ku wa 30 Nyakanga 2024. Akurikiranyweho ibyaha by’iyezandonke, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gucuruza cyangwa kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko. Biteganyijwe ko uyu […]

Continuer la lecture

Umuceri wo mu Bugarama wari warabuze isoko watangiye kugurishwa

Abahinzi b’umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi barashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabafashije umuceri wabo ukabona abaguzi nyuma y’amezi abiri bari mu gihirahiro. Kuri uyu wa 18 Kanama 2024 nibwo umuceri wa Bugarama wari warabuze abaguzi watangiye kugurwa n’Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Iki kigo kizakorana […]

Continuer la lecture

Abagize Guverinoma nshya igihe bazarahiriraho cyamenyekanye

Abagize Guverinoma nshya iheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bararahirira inshingano nshya kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024, ari na bwo batangira inshingano byemewe muri manda nshya y’imyaka itanu iri imbere. Guverinoma igiye gutangira inshingano nyuma y’icyumweru Dr. Ngirente Edouard yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe, akaba ari we wagiriye inama Umukuru […]

Continuer la lecture