Tshisekedi yavuze ko Joseph Kabila ashaka guhirika ubutegetsi bwe

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yashinje uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, kuba ari we washinze ihuriro ry’imitwe imurwanya ifatanyije na M23, rizwi nka Alliance Fleuve Congo (AFC). Tshisekedi yatangaje ibi ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi aho yagiye kwivuriza umugongo. Yagize ati: “Joseph Kabila? AFC ni iye. Yanze kwitabira amatora ajya […]

Continuer la lecture

Itorero Ebenezer Rwanda ryahagaritswe gukorera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’Itorero Ebenezer Rwanda kubera impamvu zinyuranye zirimo amakimbirane n’umwuka mubi mu miyoborere yaryo. Mu ibaruwa RGB yandikiye ubuyobozi bw’itorero Ebenezer Rwanda, yagaragaje ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere, cyane cyane mu ngingo yaryo […]

Continuer la lecture

Habaye impinduka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byagabanyutse, aho guhera kuri uyu wa 07 kanama 2024, igiciro cya lisansi ari 1629 kivuye kuri 1663 Frw mu mezi abiri ashize, naho igiciro cya mazutu kikaba cyagumye kuri 1652 Frw cyariho mu mezi abiri ashize. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje […]

Continuer la lecture

Insengero hafi ibihumbi umunani zimaze gufungwa

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe ku nsengero zisaga ibihumbi 13, izigera kuri 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yatangaje ko mu igenzura rimaze ibyumweru bibiri, hasuwe insengero zirenga ibihumbi 13. Mu nsengero zasuwe, izigera kuri 59.3% (7709) zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Hari izindi […]

Continuer la lecture

Gasabo: Barindwi barimo abayobozi bashinjwa kubeshyera umuturage ko yibye ihene mu Ubushinjacyaha

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko dosiye iregwamo abantu barindwi barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, babeshyeye umuturage ko yibye ihene, yoherejwe mu Bushinjacyaha. Ku wa 01 Kanama 2024, RIB yataye muri yombi abo bayobozi, barimo: Rugigana Pacifique, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo. Ngiramahirwe Isaac, Umuyobozi w’Umudugudu wa Uwaruraza. Ntakobagira Viateur, […]

Continuer la lecture

Nyaruguru: Bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe basangamo umurambo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kanama 2024, umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 wabonetse mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubakisha mu Murenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru, mu Kagari ka Nyamirama, Umudugudu wa Nyamirama. Abantu bari bagiye mu mirimo yabo yo gucukura amabuye ni bo babonye umurambo. Ababonye uyu murambo bavuze ko […]

Continuer la lecture

Bwa mbere muri CHUB umuntu yabazwe ikibyimba cyo ku bwonko areba

Umuntu wa mbere mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko bidasabye ko bamutera ikinya cya rusange, ni ukuvuga icy’umubiri wose ahubwo bikorwa atewe icy’igice kimwe, abagwa areba. Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2024, bikorerwa ku mwana w’umukobwa w’imyaka 11 wari ugize bene icyo kibyimba ku nshuro ya kabiri […]

Continuer la lecture

Karongi: Ku nkombe z’Ikivu habonetseho imibiri 18 y’abishwe muri Jenoside

Inkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ishuri ry’Ubuhinzi n’Amashyamba, EAFO Nyamishaba, habonetse imibiri 18 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gitondo cyo ku wa 05 Kanama 2024 ni bwo muri iki kigo cyeguriwe ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi, hatangiye igikorwa cyo gushakisha imibiri. Ni nyuma y’uko tariki 3 Kanama 2024, umusekirite urinda iki kigo […]

Continuer la lecture

Igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kwinjira muri Sena y’u Rwanda cyongerewe

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igihe cyo gutanga kandidatire ku bifuza kuba Abasenateri mu Rwanda cyongerewe. Iki gikorwa cyari cyatangiye ku wa 31 Nyakanga 2024, kandi cyari giteganyijwe kurangira ku wa 6 Kanama 2024. Nyuma yo kongerwa, kandidatire zizakirwa kugeza ku wa 11 Kanama 2024. Amatora y’Abasenateri Amatora yo gutora Abasenateri azaba muri Nzeri 2024. […]

Continuer la lecture

RIB yataye muri yombi Umuyobozi wa ADEPR wajyanye Abakirisitu gusengera ahantu hatemewe nyuma yuko urusengero abereye umushumba rufunzwe

Nsengiyumva Francois, Umuyobozi w’itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi ku wa 4 Kanama 2024 azira gusengera hamwe n’abakirisitu ahantu hatemewe nyuma y’uko urusengero rwe rufunzwe. Iri torero riherereye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Nyabikiri, Umudugudu wa Ngarama. Nsengiyumva yafashwe arimo gusenga hamwe n’abakirisitu, urusengero rwe rukaba rwarafunzwe kubera ko rutujuje […]

Continuer la lecture

Bugesera: Hagaragaye abarwayi babiri barwaye ubushita bw’inkende

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata mu Karere ka Bugesera bwatangaje ko abantu babiri banduye indwara y’ubushita bw’inkende (monkeypox), mu bantu 13 bakekwagaho kwandura iyi ndwara. Abo barwayi bari kwitabwaho muri ibyo bitaro. Dr. Jean Marie Vianney Sebajuri, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Kanama 2024, abarwayi babiri barimo […]

Continuer la lecture