Connect with us

Sports

Football: Rayon Sports FC yongeye gutsindwa ku munsi wayo ndetse na APR FC nayo itsindirwa Tanzaniya

Published

on

Tariki 3 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium niho habereye birori bya  Rayon Sports FC aribyo “Rayon Day” cyangwa umunsi w’igikundiro.

Ibi birori biba burigihe mbere y’uko umwaka w’imikino utangira,aho yerekana abakinnyi izakoresha muriwo mwaka w’imikino ndetse igatumira n’ikipe bazakina.

Uyu mwaka bari batumiye Azam FC yo muri Tanzaniya. Mbere y’uko imikino utangira abakinnyi bayo bakoze akarasisi ndetse n’abahanzi basusurutsa abakunzi bari benshi bake kureba ikipe yabo.

Mbere y’uko umukino utangira habanje kwerekanwa abakinnyi amakipe yombi azakoresha mu mwaka w’imikino 2024-2025.

Nyuma y’uko bari bamaze kwerekana abakinnyi, hakurikiyeho umukino wagombaga guhuza Rayon Sports FC na AZAM FC.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu n’itatu(18H33), Ni umukino watangiye ubona amakipe arimo yigana, Rayon Sports FC nk’ikipe yari  iwayo, yatangiye umukino ikina neza cyane , ishaka uko yabona igitego hakiri kare , ku munota wa 10 w’umukino  ya Rayon Sports FC, yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko ntiyabasha kububyaza umusaruro.

Ku munota wa 18, Rayon Sports FC yongeye kubona uburyo bwiza , ku mupira wahinduwe na Ombolenga ,  Bbaale awushyize ku mutwe uca ku ruhande , Azam FC yatangiye guturisha umukino , nayo itangira kubona uburyo imbere y’izamu.

ku munota wa 36 Azam FC yabonye uburyo bwiza imbere y’izamu ariko Faisal Salum ntiyabasha kububyaza umusaruro, amakipe yombi yatangiye gukina umukino wo gucungana , igice cya mbere kirangira banganya 0-0 .

Mu gice cya kabiri

 Azam FC yahise igaruka yahinduye imyenda yakoresheje mu gice cya mbere.

AZAM FC yagaryakanye imbaraga nk’izo yashoje igice cya mbere ifite, ndetse ku munota wa 47, itsinda igitego, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira , ku munota wa 54 Rayon Sports FC yakoze impinduka 2 , Junior Elenga-Kanga na Rukundo Abdoullahman , basimbura Niyonzima Haruna na Niyonzima Olivier Sefu.

ku munota wa 57 Azam FC yafunguye amazamu , igitego cyatsinzwe na kapiteni wayo Lusadjo Mwaikeanda .

ku munota wa 61 Junior Elenga-Kanga yateye Ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu awukuramo.

 Rayon Sports FC yongeye gukora impinduka ya 3,Charles Bbaale asimburwa na Adama Bagayogo, Rayon Sports FC itangira gusatira cyane , ishaka uko yakwishyura igitego , ariko umuzamu wa AZAM FC akomeza kubabera ibamba.

Ku munota wa 77 Rayon Sports FC yongeye gukora impinduka, Fall Ngagne, rutahiza mushya w’umunya  Senegal asimbura Iraguha Hadji, Rayon Sports FC yakomeje gushaka uburyo yakwishyura igitego , ndetse abafana babiyifashamo mu gufana,n’ubwo ntacyo byatanze.

 Umukino warangiye  Azam FC itsinze igitego 1-0. Ihita yegukana igikombe ndetse Rayon Sports FC yongera gutsindirwa ku munsi w’umunsi wayo w’igikundiro.

Undi mukino wabaye n’uwabereye mu gihugu cya tanzaniya kuri Simba Day aho, APR FC yari yagiye gusura Simba FC.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri nibwo ibintu byaje kuba bibi kuri APR FC kuko yaje gutsindwa ibitego bibiri, gusa APR FC ntiyashoboye kuba yagombora ibyo bitego cyangwa se ngo ibe yanabona igitego cy’impozamarira.

Umukino warangiye Simba FC itsinze APR FC ibitego 2-0. Muri uyu mukino APR FC yari yambaye umwambaro uriho umuterankunga wayo mukuru wasimbuye AZAM ariwe Visit Rwanda . Ubu AZAM bakaba bari ku mwambara inyuma mu mugongo nk’uko byagaragaye ku myenda bari bambaye. Ibi bibaye nyuma y’aho amakipe nka Arsenal FC, Paris Saint Germain na Bayern Munich nabo bambara Visit Rwanda ku myenda yabo, ndetse n’amakipe akina imikino ya nyuma mu mukino wa Basketball Africa League nabo baba bambaye imyenda imberbe hariho visit Rwanda ndetse n’irishanwa rihuza amakipe meza muri Africa bakina iryo rushanwa bayambaye. Ikibazo ese ni APR FC izambara Visit Rwanda gusa cyangwa niwe muterankunga wa Shampiyona y’u Rwanda muri Rusange nk’uko ari muterankunga wa BAL kuko amakipe yose aba yambaye imyenda iriho Visit Rwanda ?