Sports
Football: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF ntabwo yitwaye neza
Tariki 17 na 18 Kanama 2024 nibwo amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino y’afurika( champion League na confédération) ariyo Police FC na APR FC
Police FC niyo yabanje gukina tariki 17 Kanama 2024 ikina na CS Constantine yo muri ALGÉRIE mu gihe tariki 18 Kanama 2024 aribwo APR FC yakinaga na Azam FC muri Tanzaniya.
Police FC n’ubwo yari yashyizemo abakinnyi bayo yaguze babanyamahanga, ntiyashoboye kwivana imbere y’abanyalejeriya kuko igice cya mbere cyarangiye itsinze igitego 1-0.
Mu gice cya Kabiri nabwo yaje gutsindwa ikindi gitego. Maze umukino urangira itsinzwe ibitego 2-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe hagati ya tariki 24 na 25 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium. Aho Police FC isabwa akazi katoroshye ko gutsinda ibitego 3-0
Tariki 18 Kanama 2024 nibwo APR FC yakinaga na AZAM FC muri CAF Champions League muri Tanzaniya.
Ni umukino watangiye kunisaha ya saa kumi n’imwe (17H00) zo mu Rwanda bikaba saa kumi n’ebyiri(18H00). Ni umukino wabemereye kuri Stade ya Azam FC bita Azam Complex i Dar es Salaam muri Tanzania, ukaba ar’umukino wa mbere ubanza w’ijonjora rya mbere.
Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi 11 amaze iminsi abanzamo.
Azam FC, yatangiye umukino ishaka igitego ariko ubwugarizi bwa APR FC bubyitwaramo neza.
Ku munota wa 12 APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wazamukanywe na Ruboneka Bosco akawuha Lamine Bah awucomekera Richmond Lamptey ateye mu izamu umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 22 Richmond Lamptey yongeye kugerageza ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umun
Azam FC , nayo yatangiye gukina yiharira umupira ihererekana neza ariko ubwugarizi bwa APR FC bubyitwaramo neza.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego ari 0-0
Mu gice cya kabiri
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Dushimimana Olivier aha umwanya Niyibizi Ramadhan.
Ku munota wa 54, Tiesse yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa APR FC, Pavelh Ndzila arawufata.
APR FC yaje gutsindwa igitego ku munota wa 57 gitsinzwe na Jhonier Blanco kuri penaliti ku ikosa ryakozwe na Niyo mugabo Claude ku munota wa 55.
Ku munota wa 69, APR FC yongeye gukora impinduka 2, Richmond Lamptey na Mamadou Sy bavamo hinjiramo Victor Mbaoma na Godwin Odibo.
Ndetse no ku munota wa 73, APR FC yongeye gukora impinduka Ruboneka Bosco asimburwa na Taddeo Lwanga.
APR FC yagerageje gushaka igitego biranga.
Ku munota wa 82, APR FCyongeye gukora impinduka Aliou Souane yagiye mu kibuga asimbura Lamine Bah wagize ikibazo cy’imvune.
Umukino warangiye AZAM FC yegukanye intsinzi y’igitego 1-0. APR FC ikaba isabwa kuzatsinda AZAM FC mu mukino wo kwishyura uteganyijwe hagati ya tariki 24 na 25 Kanama 2024 kuri Stade Amahoro,Aho isabwa gutsinda ibitego 2-0 kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.