Connect with us

NEWS

Dr yatanze igisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko rw’akarere ka Gakenke

Published

on

Ubwo yiyamamazaga mu KARERE ka Gakenke ku itariki ya 5Nyakanga 2024, Hon Dr Frank Habineza yagarutse ku bibazo byugarije urubyiruko rw’akarere ka Gakenke ndetse atanga igisubizo kirambye cyanyuze imbaga y’abitabiriye ibikorwa bye.

Ibi bikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu isoko rya Gakenke ku munsi waryo wa 12 hamamazwa Dr Frank Habineza ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite 50 batanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryashinzwe nawe.

Bimwe mu bibazo byugarije urubyiruko rw’aka KARERE nk’uko yari yabigejejweho harimo kutakugira ibibuga byo gukiniraho ndetse n’ibibazo by’ikoranabuhanga.

Mu ijambo rye ubwo yiyamamazaga yagarutse kuri ibi bibazo maze aha igisubizo cyanyuze urubyiruko rwari Aho ndetse n’abandi baturage bari bitabiriye ibikorwa bye.

Ahereye ku kuba aka KARERE nta gare gafite yashubije ko icyo Ari ikibazo cyoroshye ati : ” Nimutugirira icyizere gare izaboneka kuko icyo ni ikibazo cyoroshye cyane”

Ku kibazo cy’ibibuga byo gukiniraho ndetse na sale z’imyidagaduro, yavuze ko nibabagirira icyizere ibi bikorwa byose bazabikora. Ati ” Mu kagari tuzubaka ibigo by’imyidagaduro bizafasha urubyiruko kutabona akanya ko kujya mu biyobyabwenge kuko ibi BIGO bazabibonamo ibyo bifuza bizafasha mu myidagaduro”

Yagarutse nanone ku bibazo by’amazi meza byugarije aka KARERE avuga ko naramuka atowe buri muturage mu Rwanda azabasha kubona amazi meza byibura litiro 100 ku munsi nta kiguzi atanze naho ushaka kurenza litiro 100 akazishyura arenzeho.

Aka KARERE ka Gakenke kagaragaje ko kanyotewe cyane no kubona no kumva imigambi ya Dr Frank Habineza n’ishyaka DGPR bagaragaza akanyamuneza bamwizeza ko bazamutora.

Aho yari yabanje mu KARERE ka Rulindo ho abaturage bamuzaniye agaseke karimo ibisubizo by’ibibazo yabakemuriye we n’ishyaka DGPR ubwo yari Depite. Bagaragaza ko bamwishimiye ko bazamutora.