NEWS
DGPR yijeje abaturage ba Kabaya uruganda rukora Peteroli ndetse na Minisiteri y’itangazamakuru
Ku munsi wa 8 ubwo ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR mu murenge wa Kabaya mu KARERE ka Ngororero ryatangaje ku mugaragaro ko nibatora Dr Frank Habineza nka Perezida ndetse n’abadepite baryo ko rizabazanira uruganda rutunganya Peteroli ndetse na Minisiteri y’itangazamakuru.
Perezida w’ishyaka DGPR akaba na Kandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, imbere y’ibihumbi n’ibihumbi byaribyaje kumwakira, yabwiye iyi mbaga ko abazaniye ineza nk’uko se yabimuraze.Kumutora Rero ni ukuzana ineza mu baturage.
Avuga ko nibamutora azafasha abaturage kubona umuti bifuza muri farumasi iyo Ari yose akoresheje mutuelle de Sante.
Ati ” mwongere mutugirire icyizere icyifuzo cyacu original cyo kudasoresha ubutaka kigashyirwa mu bikorwa”
Yavuze ko nibaramuka batowe bazagabanya umusoro wa TVA ukava kuri18% ukagera kuri14%. Bizatuma ibiciro bigabanuka ku masoko. Nanone Kandi yavuze ko nibatsinda amatora bazashyiraho ikigo cyigisha imyuga ijyanye n’ibyo umurenge ukora. Hazanashyirwaho Kandi ibijyanyeno guhanga umurimo ujyanye n’ibikorwa mu murenge.
Hazashyirwaho Kandi ikigega gifasha abaturage kubona inguzanyo y’ubuhinzi n’ubworozi Kandi inyungu ikaba iri hasi cyane byibura ntirenze 2%.
Umurwanashyaka akaba Kandi uhagarariye ishyaka rya DGPR mu ntara y’Amajyepfo Iyakaremye Innocent yagarutse ku gaseke afitiye abanya Kabaya birimo ko ishyaka DGPR nibaritora rizashyiraho uruganda rutunganya Peteroli bikazafasha kugabanuka kwa Peteroli ndetse n’ibiciro ku masoko.
Ikindi bazashyiraho harimo na Minisiteri y’itangazamakuru yahozeho ariko ubu ikaba yarakuweho.