Connect with us

NEWS

Burera: Imbaga y’abaturage mu kamwenyu kenshi yishimiye imigambi y’ubuvugizi bwa DGPR

Published

on

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024 mu murenge wa Cyanika mu KARERE ka Ruhango, Kandida Perezida akaba n’umukuru w’ishyaka DGPR yagaragaje imigabo n’imigambi myiza azageza ku baturage namara gutuma byatumye bamwe mu baturage bagaragaza akamwenyu mu kwishimira iyi migambi.

Mu ijambo rye Dr Frank Habineza yashimiye abaturage babatoye muri Manda ishize avuga ko ibyo batumye iri shyaka babigezeho ku gipimo kirenga 70%.

Yibukije abana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ko ariwe wazanye gahunda yo kubagaburira ku ishuri.

Yavuze Kandi ko nibatorwa bazabazanira uruganda rutunganya ifumbire nzima ku buryo urwo uruganda ruzamanuka ruva ku KARERE rugerere ku murenge no ku kagari.

Uretse ifumbire Kandi bazateza imbere ibikorwa byo gutubura imbuto icyo gikorwa kikava ku KARERE kizajya ku murenge ndetse no ku kagari bizaterwa n’ubushobozi buzaboneka.

Mu bindi bateganya n’uko buri mwana wo mu Rwanda azabasha korora itungo rigufi byanashoboka buri muryango uzorora itungo rigufi. Ibi bikorwa byose byo guteza imbere y’ubuhinzi n’ubworozi bikamanuka ku kagari Aho buri kagari kazagira byibura haboneka umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ku bijyanye n’ubukerarugendo nibaramuka batowe bazateza imbere ibijyanye n’ubukerarugendo bukazafasha abaturage gusigasigara ibyiza byaburanga n’iby;amateka Kandi bikazafasha abaturage gukirigita ifaranga.

Akaba avuga Kandi ko nibatorwa hazashyirwaho ikigega cyizafasha abize n’ubukerarugendo n’amahoteri guteza imbere ibi bikorwa byabo ndetse no kubafasha guteza imbere no kwihangira imirimo ishingiye kuri ibi bikorwa.

Abaturage ba Cyanika bagaragaje akamwenyu no kwishimira imigabo n’imigambi y’iri shyaka bemeza ko bazamutora ku bwinshi kugira ngo ashyire mu bikorwa izi gahunda.