Connect with us

Sports

Amavubi yisubiyeho ku gukinisha Umunya-Nigeria Ani Elijah amwirukana mu mwiherero

Published

on

Rutahizamu wa Bugesera FC, Umunya-Nigeria Ani Elijah yakuwe mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ kugira ngo abanze gushakirwa ibyangombwa byo kuba yakinira u Rwanda.

Elijah ni umwe mu bakinnyi bari bitabiriye umwiherero w’Ikipe y’Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, aho Amavubi agiye kwitegura imikino ibiri ya Bénin na Lesotho mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Nigeria hamwe n’abandi bakinnyi bose, bahise berekeza mu Karere ka Bugesera, aho bagomba kubana mu gihe bategura imikino yombi gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Gusa, nyuma y’igihe gito, Ani Elijah yakuwe mu mwiherero kugira ngo abanze gushakirwa ibyangombwa bizatuma akinira Ikipe y’u Rwanda dore ko yari amaze umwaka umwe gusa akina Shampiyona.

Uyu mukinnyi ntiyari yatangajwe ku rutonde rw’abahamagawe n’Umutoza Frank Spittler Torsten, ariko ku giti cye abwirwa ko azitabira umwiherero.

Amakuru avuga ko FERWAFA yabajije mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria niba hari ikipe y’igihugu cyabo yakiniye, ibwirwa ko ntayo ndetse kuri ubu itegereje ko FIFA yamwemeza nk’umukinnyi wakinira u Rwanda, ubundi agasubira mu mwiherero.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryagize amakenga ko ibya Elijah byaba nk’ibyabaye kuri Ndikumana Danny wahamagawe muri Kamena 2023, bikarangira adakiniye u Rwanda ndetse n’uyu munsi akaba akinira APR FC nk’umunyamahanga.

Ani Elijah yashoje umwaka w’imikino wa Shampiyona y’u Rwanda anganya na Victor Mbaoma wa APR FC ibitego 15 byatumye ari bo bari ku isonga mu gutsinda byinshi.

U Rwanda ruri kwitegura imikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.

Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.