Connect with us

NEWS

Amakipe yose azakina igikombe cy’Isi yamenye amatsinda abarizwamo

Published

on

 

Amakipe 32 yabonye itike yo kuzakina Igikombe cy’Isi cy’amakipe kizaba mu 2025, yamaze kumenya amatsinda aherereyemo, aho Paris Saint Germain yisanze mu itsinda rimwe na Atletico Madrid, Botafogo na Sounders FC.

Iyi tombola igaragaza uko amakipe azahura mu matsinda yabaye ku mugoroba ku wa Kane tariki 5 Ukuboza 2024 ibera mu Mujyi wa Miami muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Inter Miami yabonye itike nk’ikipe yakiriye kuko iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni yo izakina umukino ufungura irushanwa iri mu itsinda A hamwe na Palmeiras, FC Porto na Al Ahly.

Itsinda B rizaba rigizwe na Paris Saint Germain, Atletico Madrid, Botafogo, Sounders FC. Itsinda C rigizwe na Bayern Munich, Auckland City, Boca Junior na SL Benfica.

Itsinda D rizaba ririmo CR Flamengo, Espérance Sportive de Tunis, Chelsea FC, Club León. Itsinda E rigizwe na CA River Plate, Urawa Red Diamonds, CF Monterrey na FC Internazionale Milano.

Manchester City ifite igikombe giheruka yisanze mu itsinda G na Wydad AC, Al Ain FC na Juventus FC.

Irindi Tsinda ari na ryo rya nyuma ni H ririmo Real Madrid, Al Hilal, Pachuca, na FC Salzburg.

Imikino izakinirwa kuri Stade 12 umunani zirimo Mercedes-Benz Stadium muri Atlanta, TQL Stadium muri Cincinnati, Hard Rock Stadium muri Miami, Geodis Park muri Nashville, Bank of America Stadium muri Charlotte na Camping World Stadium muri Orlando.

Hari kandi Inter&Co Stadium muri Orlando, Rose Bowl Stadium muri Los Angeles, Lincoln Financial Field muri Philadelphie, Lumen Field muri Seattle na Audi Field muri Washington DC.

Umukino wa nyuma uzabera kuri MetLife Stadium iri muri Leta ya New Jersey.

Ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza ni yo ifite igikombe giheruka cya 2023.

Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 32 ku nshuro ya mbere, riteganyijwe tariki ya 15 Kamena kugeza ku ya 3 Nyakanga 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.