NEWS
Abahoze muri FDLR bamennye amabanga y’abo basizemo

Bamwe mu bahoze muri FDLR baherutse gutangaza ko umutwe wa FDLR nyuma y’ibikorwa by’iterambere wongeyeho ibikorwa by’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse ukaba ukomeje kuyikwirakwiza hirya no hino.
Hashize imyaka ikabakaba 30 Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ushinzwe. Ni umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi bishingira ku bitero wagiye ugaba ku Rwanda uhereye mu bihe by’abacengezi, mu bice bitandukanye by’Iburengerazuba n’Amajyaruguru y’u Rwanda, ndetse no kuva ukitwa ALIR.
Abahoze muri uyu mutwe wa FDLR bemeza ko icyo ibereyeho kuva yashingwa ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwica abantu bose bitwa abatutsi.
Ni umugambi batangiriye mu Rwanda ubwo bakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hakizimana Bahati Jean Bosco, ni umwe mu bari abarwanyi b’uyu mutwe kuva ugishingwa.
Uyu mugabo kuri ubu wemeye kumanika intwaro agatahuka mu Rwanda ku bushake, avuga ko icyo washyiriweho cyari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse no kurangiza umugambi wa Jenoside, bakomeza kwica uwo ari we wese wo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu Bahati wamaze imyaka isaga 18 muri uyu mutwe wa FDLR ubwo yaganiraga na RBA yemeje adashidikanya uyu mutwe ko warenze kuba umutwe w’iterabwoba, ahubwo ubu wabaye n’umutwe ushingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’amacakubiri.
Ikimenyimenyi ngo ni uko ari byo batoza ababakomokaho guhera no ku mwana ukivuka.
Kuva ku kibuga batorezwagaho cya Kirimanyoka, aba barwanyi bacengezwagamo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kumva neza ko umugambi ari umwe wo gutera u Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru muri Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kutarandura burundu uyu mutwe wa FDLR biri mu byabujije amahoro aka karere kandi byarashobokaga iyo habaho ubushake bwa politiki bwa DR Congo.
Ati “Dufitanye ikibazo na FDRL nayo iherereye muri Kongo, u Burundi nabwo buvuga ko bufite ikibazo nacyo gishingiye muri Kongo, rero kuki twese tutakorera hamwe; Uganda igakorana na Kongo, u Rwanda rugakorana na Kongo ndetse n’u Burundi bugakorana na Kongo mu kurandura igiteza umutekano muke wose ugaragara ku mipaka yacu.”
Yakomeje agira ati “Nabihayemo igitekerezo muri 2019 kuri ubu buyobozi buriho, gusa icyo bakoze bemereye Uganda kuzana ingabo zabo mu kurwanya ADF, bemereye u Burundi kujya muri Kongo bucece kurwanya imitwe bari kurwanya, ariko bigeze k’u Rwanda baranga. Birumvikana ibyo hari ikintu bivuze, baranze kubera ko badashaka ko iki kibazo cya FDLR kirangira.”
Mu bihe bitandukanye FDLR yagiye igaba ibitero ku Rwanda birimo nk’ibyo muri Nzeri 2019 byahitanye abaturage 14 bo mu Kinigi mu Karere ka Musanze ndetse hakaba n’ibindi byagiye bigabwa k’u Rwanda.
Kuva aho uyu mutwe wakwiyunga n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC ndetse n’indi mitwe bifatanyije irimo WAZALENDO harimo n’icya vuba aha ubwo barasaga mu karere ka Rubavu bari I Goma, bakica abaturage 16.
Abahoze mu Mutwe w’Iterabwoba wa FDLR bemeza ko icyo ibereyeho kuva yashingwa ari uguhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwica abantu bose bitwa abatutsi.