NEWS
Impunzi z’Abanye Congo zamazwe impungenge

Ihuriro AFC ry’imitwe ya politiki n’uwitwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urashishikariza impunzi z’Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bahungiye hirya no hino ku Isi kugaruka mu gihugu cyabo kuko amahoro yagarutse.
Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bwa AFC/M23 bwagiranye n’itangazamakuru ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025, mu Mujyi wa Goma.
Conreille Nangaa, umuyobozi wa AFC/M23, yavuze ko igisirikare cy’ahazaza ha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari cyo cyabo (AFC/M23) ari igisirikare cya Congo giharanira amahoro muri Congo kandi ni umusaruro w’igisubizo.
Ati: “Icyizere nabaha nuko abanzi b’amahoro ntabagihari.”
Akomeza agira ati: “Impunzi nyinshi atari mu Rwanda gusa kuko ziri i Kigali, ziri Nairobi, Tanzaniya izo ntabwo ari impunzi z’abanyarwanda.
Uyu munsi mugiye Ituri kubera umutekano bafite muzasanga Perezida Tshisekedi yarungukiye ku bavandimwe be kuko uyu munsi hari impunzi zasubiye Ituri, buri munye-Congo wese agomba gusubira iwabo.
Ni urugendo ariko niyo mpamvu turwana kugira ngo dushake igisubizo ariko birakomeje.”
AFC/M23 isaba Abanye-Congo bari mu Mujyi wa Goma bavuga ikinyarwanda kwiyumva ko bari iwabo.
Nangaa ati: “Turizeza umutekano kuri buri wese, n’abanyamahanga bumve ko ari nk’abanyagihugu kuko Imana yaduhaye igihugu gituwe n’ubwoko bwinshi butandukanye ndetse n’ubutunzi bwabo, mwiyumve rwose nk’abari iwabo.”
Hagiye gushira icyumweru Umujyi wa Goma uherereye muri Kivu y’Amajyarugu ufashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23. Ni nyuma yuko utsinze ingabo za Leta n’ihuriro bafatanyaga; FDLR, Wazalendo n’Abacanshuro.
Si Umujyi wa Goma wabohowe gusa ahubwo n’ibice bitandukanye birimo Minova, Sake, Bikaniro, Mifuti, Bikaniro, Masisi, Kinigi, Ngungu, Bweremane, Shungo, Kitshanga n’ahandi.
Mu gihe kandi AFC/M23 isaba impunzi zahunze mu myaka isaga 20 ishize, impunzi z’Abanye-Congo 343 zari zicumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Rugerero mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba zatashye ku wa Kane tariki 30 Mutarama 2025.
Abatashye bahamya ko amakuru ava iwabo, ababwira ko M23 yamaze kugarura ituze n’umutekano mu Mujyi wa Goma ndetse ubuzima buri gusubira ku murongo.