NEWS
“Ntsinda neza cyane mu ishuri n’ababyeyi bange barankunda nubwo mfite ubumuga bw’ingingo.” Ubuhamya bwa Sikuzani Béatrice
Zimwe mu mpamvu zidindiza imyigire y’abana bafite ubumuga, harimo imyubakire y’amashuri itaborohereza, aho hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bigira mu ishuri rimwe n’abatabufite ku buryo bibagora bitewe n’ubwoko bw’ubumuga bityo hakaba hakenewe ubugenzuzi mu myubakire y’amashuri yaborohereza mu myigire yabo.
Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022 igaragaza ko mu bantu bafite ubumuga, abagera kuri 34, 9% batigeze bagera mu ishuri bigaragaza ko hakiri icyuho ku kugera kuri bwa bukungu bushingiye ku bumenyi. Gusa hari ababashije guhangana n’izo nzitizi babasha gukomeza amashuri.
Sikuzani Béatrice ni umukobwa wo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kansi, akagari ka Bwiza, mu mudugudu wa Kimanama. Kugeza ubu ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo (LKK) mu kigo cya Ecole Secondaire de Kansi (E.S KANSI).
Uyu mukobwa yavutse afite ubumuga bw’ingingo z’amaguru n’amaboko ajya kurererwa mu kigo kita ku bana bafite ubumuga, ndetse atangira n’ishuri. Gusa nyuma yaje kugarurwa mu rugo anahabwa igare rimufasha kugenda.
Mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24, yavuze ko umuryango we utigeze umwinubira ko wamukunze cyane, kugeza ubwo se yemera kujya amujyana ku ishuri buri munsi akajya no kumutahana avuyeyo akoresheje igare rye risanzwe. Ngo ibyo byatumye atiyumvamo ipfunwe ndetse n’abaturanyi bakamufata nk’umwana nk’abandi.
“Kugira ngo abaturanyi bagufate ukundi, bihera ku muryango wawe. Nge iwacu barankunda cyane ku buryo batari kwemerera umuntu uwo ariwe wese unnyega. Bityo rero ku bw’urukundo rw’ababyeyi bange, n’abaturanyi ntabwo bigeze banyinuba ngo bambone nk’umuntu udasanzwe.”
Gusa yavuze ko akigera ku ishuri aho yiganaga n’abandi bana badafite ubumuga, ubwo yigaga mu mashuri abanza, babanje kumufata nk’umuntu udasanzwe bamubaza ibibazo byinshi bitandukanye, ariko nyuma baza kumenyerana kugeza ubwo bafataga n’inshingano zo kumufasha gutaha, se atarinze kugaruka ku ishuri.
“Nkigera Primaire, abana ntiyumvishaga uburyo niga ngendera mu igare kandi kenshi bakundaga kumbaza utubazo dutandukanye. Gusa nyuma twaje kuba inshuti cyane kugeza ubwo ahubwo bo ubwabo bantahana bansunikira igare.”
Uyu mukobwa kugeza ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, aho yiga ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo mu kigo cya E.S Kansi kiri mu birometero nka 3 uvuye mu rugo.
Avuga ko yatangiye amashuri abanza atsinda neza ariko ko nyuma byagiye bigabanuka kubera imiterere y’amashuri ndetse n’ingendo akora, na cyane ko atuye mu bice by’icyaro kuko iyo imvura iguye bimugora kugenda, ndetse n’amashuri akaba yubatse mu buryo butamworohereza kwinjira.
“Natangiye amashuri abanza ntsinda neza ariko ubu byatangiye kugabanuka kuko kugeza ubu ntsinda bigereranyije. Byose biterwa n’ingendo nkora njya cyangwa mva ku ishuri, hari igihe imvura igwa bikangora kugenda kubera ko umuhanda ari igitaka, ubwo haba hari ibyondo. Ikindi kandi amashuri ntabwo yubatse mu buryo bunyorohereza kuko bisaba ko abanyeshuri bagenzi bange banterura.”
Avuga ko izo mbogamizi zose zatumye imitsindire ye mu ishuri igabanuka, ariko ko iyo abona ubushobozi bwo gutura hafi y’ikigo cyangwa akiga aba mu kigo byari kumworohereza. Ikindi kandi yavuze ko byaba byiza amashuri agiye yubakwa mu buryo butuma n’abafite ubumugaba babasha kwinjira mu ishuri bitagoranye. Gusa ngo afite inzozi zo kwiga akarangiza amashuri yisumbuye agakomeza na kaminuza bityo akazamo umuntu ukomeye.
Umuyobozi w’ikigo Sikuzani Béatrice yigaho, Muhire Nolbert, yavuze ko uyu mukobwa ari umunyashuri mwiza mu kigo, ngo kuko abanyeshuri benshi bamukunda kubera ikinyabupfura agira kandi akagira n’impano yo kwandika ikinamico n’imivugo bitandukanye abanyushuri benshi bakunze gukoresha.
“Rwose ni umunyeshuri mwiza kandi ukundwa n’abanyeshuri bose ndetse n’abarimu. Agira ikinyabupfura kandi afite n’impano yo kwandika imivugo n’ikinamico abanyeshuri bakunda gukoresha.”
Akomeza avuga ko atsinda mu ishuri kuko bagerageza gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe kugera ku ishuri buri munsi, kandi bagashaka n’abamufasha mu buzima bwa buri munsi ari mu kigo. Ndetse ngo n’abarimu bakora ibishoboka byose bakamenya ko ari kwiga neza, na cyane ko hari uburyo yicaramo mu ishuri bamugeneye bumworohereza.
Gusa uyu muyobozi w’ikigo avuga ko nubwo atsinda neza, aramutse ntamuntu afite umufasha kugera mu ishuri byamugora kubera imyubakire y’amashuri. Yavuze ko uburyo amashuri n’ikigo muri rusange cyubatse, bigoye ko yabyishoboza ntamuntu afite ubimufashamo, bityo ko hakenewe kuvugururwa kw’amashuri kugira ngo n’abandi baba bafite ubumuga bw’ingingo bazabashe koroherezwa kugera mu ishuri.
Impuzamiryango y’abantu bafite ubumuga, NUDOR, itanga inama ko nta muntu ukwiye kwirengagiza abafite ubumuga kuko utarabuvukanye ashobora kubugira biturutse ku mpanuka, ibiza, ibyorezo n’ibindi bibazo abantu bagenda bahura na byo mu buzima.
Itegeko no 01/2007 ryo ku wa 20/01/2007 rirengera abantu bafite ubumuga muri rusange, mu ngingo yaryo ya 25 n’iya 26, ziteganya ko inyubako zitangirwamo serivisi zitandukanye zigenewe abaturage zigomba kuba ziteye ku buryo zorohereza abafite ubumuga kugera aho izo serivisi zitangirwa.
Mu ibarura rusange riherutse gukorwa muri 2022 ryagaragaje ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391,775, abagore ni 216,826 na ho abagabo bakaba 174,949 ndetse muri uyu mwaka hari gukorwa ibarura rizagaragaza neza imibare nyakuri y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.