Connect with us

Sports

Amavubi yahize gutsinda Sudan y’Epfo

Published

on

 

Kevin Muhire uyobora bagenzi be basangiye gukinira Ikipe y’igihugu, Amavubi, yasezeranyije Abanyarwanda ko bazatsinda umukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo.

Uwo mukino witeguwe na benshi barimo na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.

Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo uzabera kuri Stade Amahoro.

Uzaba ari uwo kwishyura kuko ubanza uherutse kubera i Juba muri Sudani y’Epfo, ukarangira iki gihugu gitsinze u Rwanda ibitero 3-2.

Ikipe izatsinda umukino wo kuri iki Cyumweru izaba ibonye tike yo kuzitabira imikino ya CHAN izaba mu mwaka wa 2025 ikazabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.

Si Kevin Muhire wenyine ufite ingamba zo kuzatsinda uyu mukino kuko n’umutoza Jimmy Mulisa ari uko abishaka.

Jimmy Mulisa yavuze ko bagomba kwitwara neza uko bizagenda kose.

Asaba abakinnyi be kuzirikana ko bazaba bakina bashaka icyubahiro cy’igihugu cyabo.

Ati “…Ni byo twakomeje kubabwira ko badakwiye kureba ibindi ahubwo tugomba gukora ibishoboka byose tugatsinda”.

Yijeje Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ko bameze neze kandi  nta mukinnyi ufite ikibazo uretse abavunitse bagasimbuzwa.

Niba Amavubi ashaka gusezerera Sudani y’Epfo agasigara ategereje kuba ikipe imwe muri ebyiri CAF izafata zigasimbura Tunisia na Libya zasezerewe muri iri rushanwa, ni ngombwa ko azatsinda umukino wo kuri uyu wa Gatandatu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *