Connect with us

NEWS

Uhagarariye Uganda (Chargé d’Affaires) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho

Published

on

Uhagarariye Uganda (Chargé d’Affaires) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatumijweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, kugira ngo asobanure ubutumwa buherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cye cya Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, kuri Perezida Tshisekezi.

Matata Twaha Magara ufite inshingano za Chargé d’Affaires [aba afite inshingano nk’iza Ambasaderi mu gihe icyo Gihugu kitamufite mu kindi] wa Uganda muri DRC, yitabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024.

Ubutumwa dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri DRC, buvuga ko “Thérèse Kayikwamba Wagner yatumije Matata Twaha Magara” kugira ngo “atange ibisobanuro ku biherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda byerecyeye Perezida Tshisekedi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DRC ikomeza igira iti “Minisitiri yasabye ibisobauro by’ukuri by’aho ubuyobozi bwa Uganda buhagaze kuri ibi byatangajwe, ndetse banaganira ku ishusho y’umubano uri hagati y’Ibihugu byombi.”

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba umaze iminsi atambutsa ubutumwa kuri X [Twitter], aherutse kuvuga ku bibazo bimaze igihe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, aho yanavuze ku Bakuru b’Ibihugu byombi bagombaga guhurira mu biganiro by’i Luanda ariko bigasubikwa.

Gen Muhoozi yari yavuze ko ateganya kujya gusura Perezida Tshisekedi akamusaba ko habaho amahoro, kuko azi neza ko mugenzi we Perezida Paul Kagame we ari yo ahora ashyira imbere.

Mu butumwa bwatangajwe na Muhoozi ku rubuga rwa X hirya y’ejo hashize tariki 17 Ukuboza ariko akaza kubukura, yari yavuze ko “Perezida Kagame ahora ari umunyamahoro kandi nzi neza ko ashakira ineza DRC. Nzajya kureba umuvandimwe wanjye Perezida Tshisekedi musabe amahoro.”

Ni mu gihe kandi ku wa Mbere w’iki cyumweru, Gen Muhoozi yari yatambukije ubundi butumwa kuri X,